Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, imbere y’imbaga y’abafana ba Real Madrid bari babukereye bashaka kureba rutahizamu w’umufaransa Kylian Mbappé.
Nk’uko byari biteganyijwe kuri sitade ya Real Madrid i Santiago Bernabeu, abantu basaga ibihumbi 80 nibo baje kwirebera Kylian Mbappé waguzwe akuwe mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.
Uyu rutahizamu ukina aca ku ruhande yinjiye mu kibuga cya sitade mu kwireka abafana be yambaye numero 9 mu mugongo, nka numero izajya imuranga mu kibuga.
Iyi numero azajya yambara yakuriwe n’abanyabwigwi banyuze muri iy’ikipe nka Karim Benzema, Cristiano Ronaldo, Ronaldo de Lima, Javier Saviola na Roberto Soldado.
Ubwo yavugaga ijambo mu rurimi rw’iki espagnol, Mbappé yavuze ko umuryango we wishimye cyane, kabone n’ubwo mama we yasutse amarira.
Ati “Umuryango wanjye urishimye cyane, Nshobora kubona Mama wanjye arimo kurira, n’umunsi udasanzwe kuri njye, n’ibyahoze mu nzozi zanjye nkiri na muto. Kuba ndi hano bivuze byinshi kuri njye.”
‘Kuri ubu rero mfite izindi nzozi, mfite inzozi zo kuzegukana tuzamura ibikombe n’iy’ikipe y’ibigwi, hamwe n’abakunzi bayo, ndabasezeranya ko nzatanga ibyo mfite byose muri iy’ikipe”
Mu bundi butumwa yatanze Mbappé yagiriye inama abana bakiri bato, ababwira ko ibyo agezeho aribyahoze mu nzozi kandi yarameze nkabo.
Mbappe yamaze imyaka irindwi mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, i Paris aho yegukanye ibikombe birindwi bya Ligue 1 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bufaransa ariko ananirwa gutwara Champions League.
Mbappé yemeye kugabanya umushahara munini nyuma yo gusinyana amasezerano y’imyaka 5 muri Real Madrid, akaba agomba kujya abona miliyoni 12.8 z’ama pound buri saison i Madrid, uvuye kuri miliyoni 21.4 z’ama pound yayo yinjizaga muri Paris Saint Germain.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…