Myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yamaze kugurwa n’ikipe yo muri Cyprus ku masezerano y’imyaka ibiri.
Myugariro w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ warumaze igihe mu ikipe ya FAR Rabat yo muri Morocco yaguzwe n’ikipe yitwa AEL ibarizwa mu gihugu cya Cyprus.
Iyi kipe agiye gukinira yakinnyemo Abanyarwanda nka Ndikumana Hamad Katauti 2009-2010 na Edwin Ouon 2008-2014.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya AEL bamaze kwemeza ko bamaze kwegukana myugariro ukina aca ku ruhande Imanishimwe Emmanuel wamamaye nka ‘Mangwende’.
Ati “Duhaye ikaze Imanishimwe Emmanuel”.
Mangwende amaze igihe akinira mu bihugu byo hanze akaba ari umwe mu bakinnyi banyuze mu makipe yo mu Rwanda arimo nka Rayon Sports na APR Fc.
Myugariro ‘Mangwende’ aguzwe na AEL yo muri Cyprus nyuma yo gusoza amasezerano yarafitanye na FAR Rabat.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…