Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza ko yasinyishije Haruna Niyonzima wigeze kuyikinira.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yamaze guha ikaze Haruna Niyonzima bita ‘Funga la Soka’.
Haruna Niyonzima w’imyaka 34 y’amavuko, wanyuze muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2006/2007, yongeye kuba umukinnyi wayo mu mwaka w’imikino y’umwaka utaha.
Ni nyuma y’igihe impande zombi zigira ibiganiro, kuri ubu bikaba byamaze kujya mu murongo.
Niyonzima Haruna wazamukiye muri Enticelles yanakiniye amakipe arimo nka AS Kigali, akinira Yanga Africans na Simba SC zo muri Tanzania ndetse na Al Ta’awon yo muri Libya yakiniraga mu mwaka w’imikino ushize.
Rayon Sports ikomeje gukataza ishaka abakinnyi batandukanye mu rwego rwo kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino utaha, aho yamaze gusinyisha nka umunyezamu Ndikuriyo Patient, Rukundo Abdul Rahman, Richard Ndayishimiye, Omar Gningue, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Ishimwe Fiston, Omborenga Fitina ndetse na Niyonzima Olivier ‘Seif’.
Rayon Sports kandi yatangiye imyitozo ikaba iyikorera mu Nzove mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’umwaka utaha 2024/2025.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…