Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amakuru aravuga ko Imfungwa zari zifungiye muri gereza nkuru ya Manono zatorotse.
Izibarirwa muri 85 nizo zemejwe ko zacitse iyi gereza nkuru iherereye mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Izi kandi zije ziyongera ku mfungwa zigera kuri 20 ziherutse gucika muri iyi gereza nkuru.
Amakuru yo gutoroka kw’imfungwa yanemejwe n’umuyobozi w’agateganyo wa Teritwari ya Manono, Germain Mwamba nk’uko tubikesha ikinyamakuru 7sur7.Cd aho cyavuze ko gutoroka kwabaye ahagana saa mbiri n’iminota 5 z’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.
Ati “Dukurikije amakuru twakiriye, hari ikibazo cy’abantu 85 bacitse. Ahagana mu ma Saa mbiri n’iminota 5 z’ijoro ni bwo habaye gutoroka. Mu buryo bakoresheje, izo mfungwa zacukuye umwobo muri kasho” kandi uyu mwobo waracukuwe kugeza usenye fondasiyo ya gereza ndetse n’iy’uruzitiro kugeza imfungwa zose zitorotse “.
Ku wa Gatatu, itariki 26 Kamena, byibuze abagororwa 20, barimo abasivili 16 n’umusirikare umwe, bari batorotse muri iyi gereza n’ubundi.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…