IMIKINO

Umunyezamu Ntwali Fiacre yerekeje muri Kaizer Chiefs ku kayabo

Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yamaze kwemeza nk’umukinnyi w’ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo aguzwe arenga miliyoni 400 Frw.

Advertisements

Amakuru amwerekeza muri Kaizer Chiefs, Fiacre warumaze igihe mu ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.

Ntwali Fiacre yasinyishijwe imyaka itatu muri Kaizer Chiefs, aho yahise ashimira abakinnyi bose n’abayobozi babanye mu ikipe ya TS Galaxy.

Ni mu butumwa bw’amashusho yanyujije ku rubuga rwa Instagram ye, bugaragaza ibihe byiza yagiriye ubwo yabarizwaga muri TS Galaxy, ari nako atanga ubutumwa bishimira ubuyobozi bw’ikipe n’abakinnyi bakinanye ndetse n’abafana muri rusange.

Ntwali Fiacre ni umwe mu banyezamu b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ umaze iminsi ayoboye kubera ubuhanga amaze kugaragaza.

Umunyezamu Ntwali Fiacre azajya ahembwa umushahara miliyoni 15 Frw.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago