INKURU ZIDASANZWE

Perezida wa Amerika Joe Biden yanduye COVID-19

Umukuru w’igihugu cya Amerika, Joe Biden yanduye COVID-19, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso ubwo yiyamamarizaga i Las Vegas.

Ibiro bya Perezida wa Amerika (White) byavuze ko Joe Biden yapimwe COVID-19, kuwa gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, ubwo yaragiye mu bikorwa byo kwiyamamaza i Las Vegas bakayimusangamo.

Ni nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi ariko bidakabije.

Umunyamabanga ushinzwe ibijyanye n’itumanaho Karine Jean-Pierre, yavuze ko Biden yahise asabwa gusubira murugo iwe i Delaware, ashyirwe mu kato kugira ngo azakomeze akaba ariho azakomeza akazi ke.

Aya makuru agiye hanze mugihe nyamara yari yabanje gutangazwa mbere na Perezida akaba n’umuyobozi mukuru wa Unidos muri Leta zunze ubumwe za Amerika Janet Murguía, wari wabwiye abashyitsi bari mu ikoraniro ryaho bari bateraniye i Las Vegas ko perezida yamaze koherezwa kandi ko bicuza kuba atagishoboye kugaragara nk’uko byari biteganyijwe kubera ko yasanzwe yamaze kwandura.

Ni mugihe umuganga ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa Perezida Joe Biden, Dr Kevin O’Connor yavuze ko Biden ku gicamunsi yari yabanje kugaragaza ibimenyetso birimo guhumeka no gukorora bidasaanzwe.

Dr Kevin O’Connor yakomeje avuga ko nyuma yo gupimwa bagasanga yanduye COVID-19, bihutiye kumuha imiti igabanya ubukana ya Paxlovid kandi yatangiye kuyinywa.

Biden yari ateganijwe kuvuga mu birori bya Unidos yabereye i Las Vegas ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu rwego rwo guhuza abazamutora yiyamamaza mbere y’amatora yo mu Gushyingo. Gusa, yahise yerekezwa ku kibuga cy’indege kugira ngo ajyanwe i Delaware, aho agomba kumara icyumweru cyose yitabwaho uko bikwiriye iwe i Rehoboth Beach.

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

7 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

9 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

1 day ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago