REG WBBC yamaze kugura Umunyamerika Kristina Morgan King wakiniraga SBL Khasyn Khuleguud Becks yo muri Mongolia.
Kristina King Morgan ni nawe wabaye umukinnyi mwiza muri shampiyona ya 2023/24.
Uyu mukinnyi w’imyaka 29 aragaragara ku mukino iyi kipe ikinamo na APR WBBC Saa Mbiri n’Igice muri Lycée de Kigali.
Nk’uko byagaragaye ku mafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Kristina King Morgan ko yaraye ageze i Kigali mu ijoro ryakeye, aho yakiriwe n’Ubuyobozi bw’ikipe ya REG WBBC.
Uyu mukinnyi w’umuhanga azajya yambara numero 2 ku mugongo nk’uko byashyizwe hanze n’ikipe ya REG WBBC.
REG WBBC itarahiriwe no kwegukana igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize kigatwarwa na APR WBBC, yatangiye kwiyubaka mu rwego rwo kugira ngo izitware neza mu gice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda.
REG WBBC yakuwe amata ku munwa, yatsinzwe ku mukino wa nyuma n’ikipe y’abagore ya APR ya Basketball amanota 62-61, muri shampiyona y’umwaka 2023/24, ibura igikombe gutyo.
Ni nyuma y’imikino ya kamparampaka yahuje aya makipe yombi bikarangira APR WBBC itsinze imikino 4-1 ya REG WBBC.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…