IMIKINO

REG WBBC yaguze umunyamerika Kristina King Morgan uri mu bakinnyi beza

REG WBBC yamaze kugura Umunyamerika Kristina Morgan King wakiniraga SBL Khasyn Khuleguud Becks yo muri Mongolia.

Kristina King Morgan ni nawe wabaye umukinnyi mwiza muri shampiyona ya 2023/24.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 aragaragara ku mukino iyi kipe ikinamo na APR WBBC Saa Mbiri n’Igice muri Lycée de Kigali.

Nk’uko byagaragaye ku mafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Kristina King Morgan ko yaraye ageze i Kigali mu ijoro ryakeye, aho yakiriwe n’Ubuyobozi bw’ikipe ya REG WBBC.

Uyu mukinnyi w’umuhanga azajya yambara numero 2 ku mugongo nk’uko byashyizwe hanze n’ikipe ya REG WBBC.

King Morgan yamaze guhabwa numero 2 muri REG WBBC

REG WBBC itarahiriwe no kwegukana igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize kigatwarwa na APR WBBC, yatangiye kwiyubaka mu rwego rwo kugira ngo izitware neza mu gice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda.

REG WBBC yakuwe amata ku munwa, yatsinzwe ku mukino wa nyuma n’ikipe y’abagore ya APR ya Basketball amanota 62-61, muri shampiyona y’umwaka 2023/24, ibura igikombe gutyo.

Ni nyuma y’imikino ya kamparampaka yahuje aya makipe yombi bikarangira APR WBBC itsinze imikino 4-1 ya REG WBBC.

Kristina King Morgan yaraye i Kigali

Christian

Recent Posts

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

12 hours ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

14 hours ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

14 hours ago

‘BetPawa Playoffs’: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC yizera kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…

14 hours ago

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

1 day ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

2 days ago