INKURU ZIDASANZWE

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yasabiwe igifungo cy’imyaka 5

Ubujurire bw’ubushinjacyaha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge bwasabiye igifungo cy’imyaka itanu mu buroko, umunyamakuru Nkundineza Jean Paul.

Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko butishimiye imikirize y’urubanza rwa Nkundineza kubera inenge zarugaragayemo aho bavuga ko Nkundineza atigeze yemera icyaha kuva mu bugenzacyaha kugeza mu rubanza mu mizi, nyamara Urukiko rw’Ibanze rumugabanyiriza ibihano.

Icyo gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwemeje ko icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha kidahama Nkundineza.

Umushinjacyaha yasabye ko Nkundineza ahamywa ibyaha byose aregwa kuko bimuhama.

Mu kwiregura, Nkundineza Jean Paul avuga ko ntamakuru y’ibihuha yigeze atangaza aho yasabye ko Urukiko Rwisumbuye rwazashingira ku mategeko agenga umwuga w’Itangazamakuru.

Ku bijyanye n’icyo Umushinjacyaha yamuregaga cyo gutangaza ibihuha by’uko hari abakobwa batanze ubuhamya babibwirijwe na Mutesi Jolly, Nkundineza avuga ko ayo makuru yayiherewe n’umugore wa Prince Kid.

Ku cyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru, yavuze ko link ziri mu kirego zakumvwa mu rukiko kuko nta makuru na make yigeze atangaza y’ibihuha atayabwiwe na nyir’ubwite.

Nkundineza kandi yiregura ku cyaha cyo kwibasira uwatanze amakuru avuga ko nta cyabayeho.

Umwunganizi wa Nkundineza avuga ko impamvu z’ubujurire bw’ubushinjacyaha zidakwiye guhabwa ishingiro kuko urukiko rw’Ibanze nta kosa rwakoze.

Tariki 31 Nyakanga 2024, nibwo biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa.

Ivomo: Bwiza

Christian

Recent Posts

U Bwongereza bwanze kwishyura akayabo bw’ishyuzwa n’u Rwanda

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko nta yandi mafaranga buzishyura u Rwanda, nyuma yo gusesa amasezerano…

1 day ago

Amerika yohereje Ahmed Napoleon wasize akoze Jenoside mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za…

2 days ago

Uganda: Umusirikare yishe umukunzi we kubera ibiryo

Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…

2 days ago

Hamenyekana icyatumye Karim Benzema ajya gukinira shampiyona yo muri Arabia Saudite

Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…

2 days ago

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

2 days ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

2 days ago