Ubujurire bw’ubushinjacyaha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge bwasabiye igifungo cy’imyaka itanu mu buroko, umunyamakuru Nkundineza Jean Paul.
Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko butishimiye imikirize y’urubanza rwa Nkundineza kubera inenge zarugaragayemo aho bavuga ko Nkundineza atigeze yemera icyaha kuva mu bugenzacyaha kugeza mu rubanza mu mizi, nyamara Urukiko rw’Ibanze rumugabanyiriza ibihano.
Icyo gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwemeje ko icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha kidahama Nkundineza.
Umushinjacyaha yasabye ko Nkundineza ahamywa ibyaha byose aregwa kuko bimuhama.
Mu kwiregura, Nkundineza Jean Paul avuga ko ntamakuru y’ibihuha yigeze atangaza aho yasabye ko Urukiko Rwisumbuye rwazashingira ku mategeko agenga umwuga w’Itangazamakuru.
Ku bijyanye n’icyo Umushinjacyaha yamuregaga cyo gutangaza ibihuha by’uko hari abakobwa batanze ubuhamya babibwirijwe na Mutesi Jolly, Nkundineza avuga ko ayo makuru yayiherewe n’umugore wa Prince Kid.
Ku cyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru, yavuze ko link ziri mu kirego zakumvwa mu rukiko kuko nta makuru na make yigeze atangaza y’ibihuha atayabwiwe na nyir’ubwite.
Nkundineza kandi yiregura ku cyaha cyo kwibasira uwatanze amakuru avuga ko nta cyabayeho.
Umwunganizi wa Nkundineza avuga ko impamvu z’ubujurire bw’ubushinjacyaha zidakwiye guhabwa ishingiro kuko urukiko rw’Ibanze nta kosa rwakoze.
Tariki 31 Nyakanga 2024, nibwo biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa.
Ivomo: Bwiza
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…