INKURU ZIDASANZWE

Umuyobozi yanenze abari bashinzwe umutekano wa Donald Trump ubwo yaraswaga

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe umutekano imbere mu gihugu, Alejandro Mayorkas, yavuze ko abari bashinzwe umutekano bananiwe inshingano zo kurinda umutekano wa Donald Trump uherutse gusimbuka urupfu.

Advertisements

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umukandida w’ishyaka ry’aba-Republicains ku mwanya wa Perezida, Donald Trump, yarashwe n’umusore w’imyaka 20 ku bw’amahirwe ararusimbuka.

Abantu benshi bamaganye uburyo abashinzwe umutekano wa Donald Trump bateshutse ku nshingano zabo, ntibabasha kubona uwamurashe wari ku nzu iri ku ntera ya metero 120, ndetse ntibabashe no guhita bamukingira ubwo amasasu yatangiraga kuraswa bikarangira rimuhushije.

Alejandro Mayorkas yavuze ko bitari bikwiriye kubaho ari yo mpamvu we abifata nko kunanirwa inshingano kandi avuga ko hazakorwa iperereza ryihariye kugira ngo hamenyekane icyateye icyo kibazo n’uko byagenze mbere yo gushaka ibisubizo bifatika kugira ngo bitazongera kubaho.

Donald Trump yararashwe ku bw’amahirwe akomereka ku gutwi gusa ntibyatinze abashinzwe umutekano we bahise bamujyana ahabugenewe kugira ngo yitabweho.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago