MU MAHANGA

Amerika yongereye igihe cy’agahenge mu ntambara ihuje RD Congo na M23

Kuwa Gatatu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zongereye iminsi 15 ku gahenge zasabye Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Amerika yemeje ayo makuru mu itangazo ryasohowe na Matthew Miller, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo.

Muri iryo tangazo Washington yasabye impande zihanganye muri RDC ndetse n’abantu batandukanye mu karere kubahiriza kariya gahenge.

Amerika kandi ivuga ko igikomeje gukorana bya hafi na Guverinoma z’ibihugu bya RDC, u Rwanda na Angola, mu rwego rwo gushyigikira ingufu za dipolomasi zigamije gucubya amakimbirane ya Kigali na Kinshasa biciye muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.

Ku itariki ya 4 Nyakanga ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje kariya gahenge, mu rwego rwo gufasha abakora ibikorwa by’ubutabazi kwita ku banye-Congo bavanwe mu byabo n’imirwano.

Icyakora aka gahenge karanzwe no kwitana ba mwana hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo na M23; kuko buri ruhande rwashinje urundi kurenga ku gahenge.

Amakuru avuga ko mu gihe cy’aka gahenge hari imirwano yasakiranyije impande zombi yasize hari imidugudu yo muri Teritwari ya Masisi inyeshyamba zigaruriye.

Christian

Recent Posts

Oda Paccy yahishuye amarozi yibera mu muziki Nyarwanda nawe ataramusize

Umuraperikazi Oda Paccy yatangiye urugendo rukomeye yanyuzemo mu muziki birimo n'uko yahuye n'amarozi mu bikorwa…

22 hours ago

Bukuru Christopher wananiwe muri APR Fc na Rayon Sports yerekeje ubuzima bwe muri As Kigali

Bukuru Christophe wanyuze mu makipe menshi mu Rwanda arimo nka APR Fc na Rayon Sports,…

24 hours ago

Liam Payne wahoze mu itsinda One Direction yitabye Imana ku myaka 31

Umuhanzi Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction ryamamaye cyane mu myaka yashize yitabye…

1 day ago

Muhanga: Abaturage basogongejwe ku binyobwa bya Kasesa ubundi barabyina karahava

Ubwo uruganda rukora inzoga Kasesa Distillers & Distributors ltd bageraga i Muhanga bakiranywe yombi, maze…

2 days ago

Kanye West yashinjwe gushaka kurya umwana na Nyina

Umuraperi Kanye West akomeje gushinjwa ibyaha byinshi birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushaka kuryamana…

4 days ago

REG WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024, itsinze APR WBBC idakozemo-AMAFOTO

Ikipe ya REG WBBC yatwaye igikombe cya shampiyona ya Basketball y’Abagore nyuma yo gutsinda APR…

6 days ago