IMIKINO

Haruna Niyonzima uherutse kugurwa na Rayon Sports yemeye ko ashaje ariko adasaziye ubusa

Haruna Niyonzima uherutse gusinyira ikipe ya Rayon Sports, ariko ntibivugweho rumwe n’abakunzi b’iy’ikipe kubera imyaka, yabasubije ko imyaka atariyo ikora ibikorwa mu kibuga.

Uyu mukinnyi batazira ‘Fundi la Soka’ waherukaga muri Gikundiro mu myaka isaga 18 ishize, yongeye kugirirwa icyizere n’ikipe ya Rayon Sports yamugize uwariwe kugeza kuri ubu, yongera kumusinyisha amasezerano y’umwaka azayikinira umwaka utaha w’imikino.

Haruna Niyonzima azakinira Rayon Sports umwaka w’imikino 2024/2025

Haruna Niyonzima yaherukaga muri Rayon Sports umwaka 2006/2007, aho yayigezemo avuye muri Enticelles yakuriyemo y’i Rubavu iyahoze ari Gisenyi.

Kuva icyo gihe Haruna Niyonzima yaje kwerekeza muyandi makipe atandukanye arimo na APR Fc mu mwaka 2008, yaje kubengukwa n’amakipe akomeye mu Karere aho yahise agurwa n’ikipe ya Yanga Africans yakiniye imyaka igera kuri itandatu kuva 2011/2017, akayivamo agurwa na Simba Sc yandikiyemo amateka kuva 2017/2019 zose zo muri Tanzania.

Nyuma yaho Haruna Niyonzima yaje kugaruka mu Rwanda, abasha gukinira ikipe ya As Kigali, umwaka w’imikino 2019/2020.

Mu mwaka 2020/2021, Haruna Niyonzima yongeye gusubira muri Yanga Africans yo muri Tanzania, ayikinira umwaka umwe, yongera agaruka muri As Kigali amaramo imyaka ibiri, nyuma ahita agurwa n’ikipe ya Taawon Ajdab yo muri Libya yamaze kurangizanya nayo amasezerano.

Bivugwa ko Rayon Sports yarimaze iminsi igirana ibiganiro na Haruna Niyonzima, nyuma y’uko amasezerano yarafitanye na Taawon Ajdab arangiye, n’ibiganiro byaje kushyirwaho akadomo impande zombi zumvikanye, zibasha kugenda neza ndetse bahita bamusinyisha amasezerano y’umwaka umwe.

Niyonzima Haruna yatangiye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports

Benshi bakimubona barimo n’abakunzi ba Rayon Sports, bahise bavuga ko Haruna atari umukinnyi Rayon Sports yagakwiriye kuzana dore ngo anashaje kandi urebye uko andi makipe bahanganye arimo kwiyubaka nka APR Fc, n’izindi ntacyo bamwitegaho.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Haruna Niyonzima yasubije abamwita ko ashaje avuga ko we bitewe nibyo akora adasaziye ubusa, kandi ko imyaka atariyo ikora ibikorwa mu kibuga.

Haruna Niyonzima kuri ubu ufite imyaka 34 y’amavuko yagize ati “Icyiza cy’umupira ntabwo bawukinira mu cyumba, umupira bawukinira ahantu hagaragara. Abantu bavuga ko nshaje ntabwo mbyanga kuko ntabwo naba nsaziye ubusa.”

Haruna Niyonzima yasubije abamwita ko ashaje

Ati “Njye ntabwo nkunda kuvuga ku mupira w’amaguru kuko ubwawo urivugira.”

Yakomeje agira ati”Icyo navuga ni uko gusaza kwanjye maze iyo imyaka mbyumva ahubwo cyeretse niba narakecuye, gusa ndacyakora akazi neza. Niyo mpamvu mbivuze ntabwo umuntu ushaje bamugura hanze.”

Twakwibutsa ko Haruna Niyonzima yanabaye Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ igihe kitari gito.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

18 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

19 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago