Kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Nyakanga 2024 nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryasohoye uko amakipe y’ibihugu akurikirana.
Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Amavubi” yisanze ku mwa wa 131 yari iriho ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Mu rutonde rwaherukaga gusohoka muri Kamena 2024 u Rwanda nabwo rwari kuri uwo mwanya ndetse no muri Gicurasi rwari ruri kuri uyu mwanya.
Muri Kamena Amavubi yakinnyemo imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu mikino 2 Amavubi yatsinzwe na Benin igitego 1-0 mu mukino wabereye Côte d’Ivoire ndetse atsinda Lesotho igitego 1-0 cyatsinzwe na Jojea Kwizera mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo.
Kuri uru rutonde habayeho impinduka ku makipe 10 ya mbere aho Argentine ikurikiwe n’u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brazil, u Bubiligi, u Buholandi, Portugal, Colombia n’u Butaliyani.
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya 14 ku isi), Sénégal (19), Misiri (36), Côte d’Ivoire (38) Nigeria (39), Tunisia (41), Algeria (46), Cameroun (51), Mali (53), Afurika y’Epfo (57).
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…