Kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Nyakanga 2024 nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryasohoye uko amakipe y’ibihugu akurikirana.
Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Amavubi” yisanze ku mwa wa 131 yari iriho ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Mu rutonde rwaherukaga gusohoka muri Kamena 2024 u Rwanda nabwo rwari kuri uwo mwanya ndetse no muri Gicurasi rwari ruri kuri uyu mwanya.
Muri Kamena Amavubi yakinnyemo imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu mikino 2 Amavubi yatsinzwe na Benin igitego 1-0 mu mukino wabereye Côte d’Ivoire ndetse atsinda Lesotho igitego 1-0 cyatsinzwe na Jojea Kwizera mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo.
Kuri uru rutonde habayeho impinduka ku makipe 10 ya mbere aho Argentine ikurikiwe n’u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brazil, u Bubiligi, u Buholandi, Portugal, Colombia n’u Butaliyani.
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya 14 ku isi), Sénégal (19), Misiri (36), Côte d’Ivoire (38) Nigeria (39), Tunisia (41), Algeria (46), Cameroun (51), Mali (53), Afurika y’Epfo (57).
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…