INKURU ZIDASANZWE

Umunyarwanda wigaga igisirikare muri Canada yapfiriye mu mpanuka

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, habaye impanuka ikomeye i Sheffield, mu Majyepfo ya New Brunswick muri Canada yaguye abantu batatu ba basirikare barimo umunyarwanda.

Advertisements

Impanuka ikomeye yahitanye abantu batatu barimo umunyarwanda Sous Lieutenant Nkubito Kevin wabarizwaga mu Gisirikare cya Canada, ishengura imitima ya benshi yaba imiryango yabo, igihugu bakoreraga n’inshuti zabo hirya no hino ku Isi.

Sous-Lieutenant Nkubito Kevin wari ufite imyaka 29 y’amavuko yapfanye n’abantu babiri bari kumwe nawe mu modoka ndetse amakuru avuga ko bose bari abasirikare.

Sous-Lieutenant Nkubito Kevin yaguye mu mpanuka

Polisi ya Canada [Royal Canadian Mounted Police: RCMP] yatangaje ko imodoka yari itwaye aba barisikare bo mu mutwe wa Oromocto yataye umuhanda, igonga igiti, ifatwa n’umuriro irakongoka, maze abantu batatu barimo umunyarwanda Sous Lieutenant Nkubito Kevin, bitaba Imana.

RCMP yatangaje ko iyi modoka yerekezaga Iburasirazuba ku muhanda wa 105, ikaba yakoze impanuka ubwo yari igeze mu birometero 30 mu Burasirazuba bwa Fredericton. Yavuze ko hazakorwa ibizamini bya ’Autopsie’ kugira ngo hamenyekane neza imyirondoro y’abantu bose bahitanywe n’iyi mpanuka ndetse hanamenyekane icyayiteye.

Umwe mu bo mu muryango wa Sous Lieutenant Nkubito Kevin, yabwiye inyaRwanda ko ari ibyago bikomeye kubura umuntu nka Nkubito Kevin wari ukiri muto dore ko yabonye izuba mu 1995, bivuze ko yari afite imyaka 29 gusa. Yavuze ko uyu musore yari amaze imyaka itatu mu ngabo za Canada, akaba yabaga muri icyo gihugu hamwe n’umuryango we.

Amarira ni yose ku miryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka y’imodoka. “Kwakira ko utariho byananiye.” Ni ubutumwa bw’umwe mu nshuti za Lt. Nkubito Kevin, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yasutse amarira, akananirwa kwakira amakuru y’incamugongo yakiriye. Undi ati “Unaenda mapema Kevin wetu” [Ugiye kare Kevin wacu].

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago