INKURU ZIDASANZWE

Umunyarwanda wigaga igisirikare muri Canada yapfiriye mu mpanuka

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, habaye impanuka ikomeye i Sheffield, mu Majyepfo ya New Brunswick muri Canada yaguye abantu batatu ba basirikare barimo umunyarwanda.

Impanuka ikomeye yahitanye abantu batatu barimo umunyarwanda Sous Lieutenant Nkubito Kevin wabarizwaga mu Gisirikare cya Canada, ishengura imitima ya benshi yaba imiryango yabo, igihugu bakoreraga n’inshuti zabo hirya no hino ku Isi.

Sous-Lieutenant Nkubito Kevin wari ufite imyaka 29 y’amavuko yapfanye n’abantu babiri bari kumwe nawe mu modoka ndetse amakuru avuga ko bose bari abasirikare.

Sous-Lieutenant Nkubito Kevin yaguye mu mpanuka

Polisi ya Canada [Royal Canadian Mounted Police: RCMP] yatangaje ko imodoka yari itwaye aba barisikare bo mu mutwe wa Oromocto yataye umuhanda, igonga igiti, ifatwa n’umuriro irakongoka, maze abantu batatu barimo umunyarwanda Sous Lieutenant Nkubito Kevin, bitaba Imana.

RCMP yatangaje ko iyi modoka yerekezaga Iburasirazuba ku muhanda wa 105, ikaba yakoze impanuka ubwo yari igeze mu birometero 30 mu Burasirazuba bwa Fredericton. Yavuze ko hazakorwa ibizamini bya ’Autopsie’ kugira ngo hamenyekane neza imyirondoro y’abantu bose bahitanywe n’iyi mpanuka ndetse hanamenyekane icyayiteye.

Umwe mu bo mu muryango wa Sous Lieutenant Nkubito Kevin, yabwiye inyaRwanda ko ari ibyago bikomeye kubura umuntu nka Nkubito Kevin wari ukiri muto dore ko yabonye izuba mu 1995, bivuze ko yari afite imyaka 29 gusa. Yavuze ko uyu musore yari amaze imyaka itatu mu ngabo za Canada, akaba yabaga muri icyo gihugu hamwe n’umuryango we.

Amarira ni yose ku miryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka y’imodoka. “Kwakira ko utariho byananiye.” Ni ubutumwa bw’umwe mu nshuti za Lt. Nkubito Kevin, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yasutse amarira, akananirwa kwakira amakuru y’incamugongo yakiriye. Undi ati “Unaenda mapema Kevin wetu” [Ugiye kare Kevin wacu].

Christian

Recent Posts

APR FC yananiwe gukandagiza ikirenge mu matsinda ya CAF Champions League, isubirwa na Pyramids Fc

Ikipe ya APR Fc yananiwe kwikura imbere ya Pyramids Fc mu mukino wabereye mu Misiri…

9 hours ago

Rayon Sports yari yatezwe iminsi yababaje Gasogi united-AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yari yatezwe iminsi yabonye amanota atatu mbumbe ya mbere muri shampiyona…

10 hours ago

Umuhanzikazi Marina yatangaje ko ababajwe n’abakomeje kumubika ari muzima

Umuhanzikazi Marina Deborah wamamaye nka Marina mu muziki Nyarwanda yavuze ko ababajwe cyane n’abantu batangaje…

12 hours ago

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

1 day ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

1 day ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

1 day ago