IMIKINO

APR Fc ikomeje kwimana u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup irimo kubera muri Tanzania

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024 nibwo hakomezaga imikino ya ½ cya CECAFA Kagame Cup imaze iminsi ibera muri Tanzania. Ni umukino warangiye ikipe ya APR Fc ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ibonye intsinzi kuri penaliti 5-4 za Al Hilal Fc.

Advertisements

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa bajya no mu minota 30 ya kamarampaka nabwo birangira binaniranye.

Nyuma yo kunganya bahise bitabaza penaliti zaje kurangira APR FC igeze ku mukino wa nyuma itsinze 5-4.

Uyu mukino APR Fc yitwaye neza, dore ko n’umukinnyi Dauda Seidu Yousif ari nawe wabaye umukinnyi w’umukino muri rusange.

Dauda Seidu Yousif yabaye umukinnyi w’umukino

Abakinnyi 5 ba APR FC aribo; Ndayishimiye Dieudonne, Niyigena Clement, Kategaya Elie, Byiringiro Gilbert na Mamadou Sy binjije penaliti zose mu gihe Al Hilal yahushije iya nyuma.

Ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, APR FC izahura n’ikomeza hagati ya Al Wadi na Red Arrows.

APR Fc yegukanye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup risanzwe riterwa inkunga n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame byaba bibaye ubwa mbere mu mateka yayo.

Ikipe ya APR Fc izakina ku mukino wa nyuma na Red Arrows Fc ku cyumweru nyuma yo gutsinda ibitego 2-0 ikipe ya Hay Al Wady.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago