IMIKINO

APR Fc ikomeje kwimana u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup irimo kubera muri Tanzania

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024 nibwo hakomezaga imikino ya ½ cya CECAFA Kagame Cup imaze iminsi ibera muri Tanzania. Ni umukino warangiye ikipe ya APR Fc ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ibonye intsinzi kuri penaliti 5-4 za Al Hilal Fc.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa bajya no mu minota 30 ya kamarampaka nabwo birangira binaniranye.

Nyuma yo kunganya bahise bitabaza penaliti zaje kurangira APR FC igeze ku mukino wa nyuma itsinze 5-4.

Uyu mukino APR Fc yitwaye neza, dore ko n’umukinnyi Dauda Seidu Yousif ari nawe wabaye umukinnyi w’umukino muri rusange.

Dauda Seidu Yousif yabaye umukinnyi w’umukino

Abakinnyi 5 ba APR FC aribo; Ndayishimiye Dieudonne, Niyigena Clement, Kategaya Elie, Byiringiro Gilbert na Mamadou Sy binjije penaliti zose mu gihe Al Hilal yahushije iya nyuma.

Ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, APR FC izahura n’ikomeza hagati ya Al Wadi na Red Arrows.

APR Fc yegukanye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup risanzwe riterwa inkunga n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame byaba bibaye ubwa mbere mu mateka yayo.

Ikipe ya APR Fc izakina ku mukino wa nyuma na Red Arrows Fc ku cyumweru nyuma yo gutsinda ibitego 2-0 ikipe ya Hay Al Wady.

Christian

Recent Posts

Rusizi: Yafashwe yaramaze gucucura abaturage yigize umukozi wa REG

Umugabo wo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano…

15 hours ago

UEFA Champions League: Amakipe amwe yatangiye irushanwa ahabwa isomo rya ruhago

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, nibwo hatangiraga amarushanwa ya UEFA Champions…

17 hours ago

KNC yatumiye abafana ba APR Fc ku mukino afitanye na Rayon Sports kuko azabahoza amarira

Perezida wa Gasogo United Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yatumiye abafana ba APR FC ku bwinshi…

1 day ago

CAF CL: APR Fc yerekeje mu Misiri gukina umukino w’imibare

Ikipe y’Ingabo z’igihugu APR FC yamaze gutangira urugendo rwerekeza mu Misiri kujya gukina umukino wa…

1 day ago

RIB yerekanye agatsiko k’abantu 6 bakoze ubujura bw’imodoka

Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, rwerekanye agatsiko k'abantu…

2 days ago

‘Ntawarushije Diamond Platnumz kundyohereza’ – Zari yacyeje Diamond Platnumz banabyaranye

Umuherwekazi akaba n’umwe bahanzi bo ha mbere Zari Hassan aherutse kugaragaza itandukaniro ry’abahoze ari abagabo…

2 days ago