Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024, Perezida wa Repubulika ya Kenya, Dr William Samoei Ruto, yakoze impinduka muri guverinoma nyuma yo yatangaje icyiciro cya mbere cy’abaminisitiri 11 bari mu bazaba bagize ubuyobozi bushya, barimo abahoze muri guverinoma yari aherutse gusesa.
Kithure Kindiki yasubijwe ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Alice Wahome asubizwa ku wa Minisitiri ushinzwe ubutaka, Aden Duale asubizwa ku wa Minisitiri w’Ingabo, Soipan Tuya asubizwa ku wa Minisitiri ushinzwe kurengera ibidukikije.
Deborah Mulongo Baraza yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, Julius Mulongo agirwa Minisitiri w’Uburezi, Andrew Muhia Karanja agirwa Minisitiri w’Ubuhinzi, Davis Chirchir agirwa Minisitiri ushinzwe imihanda.
Margaret Nyambura yagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Eric Murithi Muga agirwa Minisitiri ushinzwe amazi, Rebecca Miano agirwa Intumwa Nkuru ya Leta.
Tariki ya 11 Nyakanga, Perezida Ruto yasheshe guverinoma yari iriho kuva mu Ukwakira 2023, asigaho Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi.
Icyo gihe yateguje ko ateganya kuganira n’Abanyakenya ndetse n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kugira ngo bumvikane ku bajya muri guverinoma nshya, bakamufasha gukemura ibibazo bibangamiye Kenya.
Ibibazo byugarije ubukungu bwa Kenya byahungabanyije imibereho y’Abanyakenya, guhera muri Kamena 2024 bamwe muri bo bajya mu myigaragambyo ikomeye basaba Perezida Ruto kweguza abaminisitiri, abandi bamusaba kwegura ubwe.
Perezida Ruto kuri uyu wa 19 Nyakanga yatangaje ko akomeje ibiganiro n’Abanyakenya kugira ngo bemeranye ku bandi baminisitiri bazuzuza guverinoma nshya.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ategereje ko Inteko Ishinga Amategeko yemeza aba baminisitiri, abandi akazabashyiraho vuba ashingiye ku bitekerezo azahabwa n’abo bari kuganira.
Umuhanzi w'umuraperi ukomoka muri Amerika Shawn Corey Carter wamenyekanye nka Jay-Z arifuza kugura ikipe ya…
Umuhanzikazi Shakira ukomoka muri Colombia yatunguye no kujya ku rubyiniro abafana be bagatangira kwifatira amashusho…
Injangwe bikekwa ko ariyo yari ikuze cyane mu kuramba ku Isi yapfuye ku myaka 33.…
Umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Rusizi akurikiranyweho gukubita se umubyara ishoka mu mutwe,…
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner, biravugwa ko yateye utwatsi…
Donald Trump yatabawe igitaraganya n’inzego zishinzwe umutekano nyuma y’aho umuntu ashatse kumwicira mu rugo rwe…