IMIKINO

Leo Messi yirukanishije ku mirimo Minisitiri Wungirije wa Siporo muri Argentina

Julio Garro usanzwe ari Minisitiri Wungirije wa Siporo muri Argentina yirukanywe nyuma y’amasaha make avugiye kuri radio yo muri Argentine aho yasabye Messi gusaba imbabazi mu izina ry’abagize Ikipe y’Igihugu ya Argentine.

Advertisements

Julio Garro, yirukanywe nyuma yo kuvuga ko Lionel Messi akwiye gusaba imbabazi mu izina ry’Ikipe y’Igihugu kubera indirimbo yuzuyemo amagambo y’irondaruhu yaririmbwe yibasira u Bufaransa.

Ibyo byabaye nyuma y’uko Enzo Fernandez ukinira Chelsa, yagiye ku rubuga rwa Instagram agashyiraho amashusho ya bagenzi be baririmba aho bibasiraga u Bufaransa.

Ubwo yari yakiriwe na Urbana Play, Garro yagize ati “Ntekereza ko [Messi] akwiye gufata iya mbere, agasaba imbabazi zikwiye. Ni ko kandi byakagenze kuri Perezida wa Federasiyo ya Ruhago muri Argentine [Claudio Tapia].”

Yongeyeho ko ibyabaye “byasize Argentine ifite isura mbi nk’igihugu” ndetse byaba byiza “itanze urugero kugira ngo birangire”.

Amagambo ya Garro yatumye ahita yirukanwa na Perezida wa Argentine, Javier Milei.

Garro yirukanywe ku nshingano ye azize Messi

Ku mbuga nkoranyamabaga za Milei, hasohotse itangazo rigira riti “Ibiro bya Perezida biratangaza ko nta muyobozi ukwiye kubwira ikipe y’igihugu ya Argentine, ikipe yatwaye Igikombe cy’Isi na Copa America ebyiri, cyangwa undi munyagihugu wese, ibyo akwiriye kuvuga, ibyo akwiriye gutekereza n’ibyo agomba gukora.”

Ryakomeje rigira riti “Ni yo mpamvu Julio Garro yatakaje umwanya wo kuba Minisitiri Wungirije ushinzwe Siporo.”

Visi Perezida wa Argentine, Victoria Villarruel, we yagize ati “Nta gihugu kizadushyiraho iterabwoba kubera indirimbo y’ibibera mu kibuga cyangwa kubera kuvuga ukuri bo badashaka kwemera.”

Yashimangiye ko Argentine ari igihugu cyibohoye, agaragaza ko ashyigikiye Enzo, Messi na bagenzi babo ndetse abashimira uburyo bamaze igihe bitwara neza.

Argentina ya Messi yatwaye Copa America

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago