Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora byagenze neza, birangira mu mutekano usesuye.
Polisi y’u Rwanda yashimiye abanyarwanda bose uko bitwaye mu bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida n’amatora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Ay’Abadepite.
ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse kugeza n’amatora byose byagenze neza aboneraho gushimira Abanyarwanda muri rusange.
Ati “Polisi y’u Rwanda irashimira abanyarwanda ubufatanye n’imyitwarire myiza yabaranze muri ibi bihe tuvuyemo. Haba mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida no mu minsi y’amatora nyirizina yabaye ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga, ubwo hatorwaga Perezida wa Repubulika n’abadepite baturuka mu mitwe ya Politiki n’abakandida biyamamaje ku giti cyabo ndetse no ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga, hatorwa abadepite mu byiciro byihariye, mu Rwanda hose ibi bikorwa byabaye mu mutekano usesuye.”
ACP Rutikanga yaboneyeho gushimira n’abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora.
Ati “Ibikoresho byifashishijwe mu matora byagejejwe kuri site zose nta mbogamizi ibayeho kandi amatora akorwa mu ituze. Turashimira abafatanyabikorwa batandukanye barimo Komisiyo y’Igihugu y’amatora, izindi nzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku ruhare rwabo rwatumye amatora agenda neza.
Yasabye abaturarwanda gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we kandi bagatangira amakuru ku gihe ku byo babona bishobora kuwuhungabanya kugira ngo bikumirwe.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…