RWANDA

Polisi y’u Rwanda yashimiye Abanyarwanda uko bitwaye mu bihe by’amatora

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora byagenze neza, birangira mu mutekano usesuye.

Polisi y’u Rwanda yashimiye abanyarwanda bose uko bitwaye mu bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida n’amatora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Ay’Abadepite.

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse kugeza n’amatora byose byagenze neza aboneraho gushimira Abanyarwanda muri rusange.

ACP Boniface Rutikanga yashimiye abanyarwanda

Ati “Polisi y’u Rwanda irashimira abanyarwanda ubufatanye n’imyitwarire myiza yabaranze muri ibi bihe tuvuyemo. Haba mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida no mu minsi y’amatora nyirizina yabaye ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga, ubwo hatorwaga Perezida wa Repubulika n’abadepite baturuka mu mitwe ya Politiki n’abakandida biyamamaje ku giti cyabo ndetse no ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga, hatorwa abadepite mu byiciro byihariye, mu Rwanda hose ibi bikorwa byabaye mu mutekano usesuye.”

ACP Rutikanga yaboneyeho gushimira n’abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora.

Ati “Ibikoresho byifashishijwe mu matora byagejejwe kuri site zose nta mbogamizi ibayeho kandi amatora akorwa mu ituze. Turashimira abafatanyabikorwa batandukanye barimo Komisiyo y’Igihugu y’amatora, izindi nzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku ruhare rwabo rwatumye amatora agenda neza.

Yasabye abaturarwanda gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we kandi bagatangira amakuru ku gihe ku byo babona bishobora kuwuhungabanya kugira ngo bikumirwe.

Christian

Recent Posts

Rusizi: Yafashwe yaramaze gucucura abaturage yigize umukozi wa REG

Umugabo wo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano…

15 hours ago

UEFA Champions League: Amakipe amwe yatangiye irushanwa ahabwa isomo rya ruhago

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, nibwo hatangiraga amarushanwa ya UEFA Champions…

18 hours ago

KNC yatumiye abafana ba APR Fc ku mukino afitanye na Rayon Sports kuko azabahoza amarira

Perezida wa Gasogo United Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yatumiye abafana ba APR FC ku bwinshi…

1 day ago

CAF CL: APR Fc yerekeje mu Misiri gukina umukino w’imibare

Ikipe y’Ingabo z’igihugu APR FC yamaze gutangira urugendo rwerekeza mu Misiri kujya gukina umukino wa…

1 day ago

RIB yerekanye agatsiko k’abantu 6 bakoze ubujura bw’imodoka

Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, rwerekanye agatsiko k'abantu…

2 days ago

‘Ntawarushije Diamond Platnumz kundyohereza’ – Zari yacyeje Diamond Platnumz banabyaranye

Umuherwekazi akaba n’umwe bahanzi bo ha mbere Zari Hassan aherutse kugaragaza itandukaniro ry’abahoze ari abagabo…

2 days ago