Ikipe ya Rayon Sports yatumiye ikipe ya Azam Fc ku munsi wayo uzwi nka ‘Rayon Sports Day’, aho umukino uteganyijwe kubera muri sitade Amahoro yavuguruwe ikaba isigaye yakira abantu 45 bicaye neza.
Ni umukino uba utegerejwe na benshi by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports baba babukereye kuri uwo munsi udasanzwe.
Uyu munsi niwo ikipe ya Rayon Sports imurikira abakunzi bayo abakinnyi bashya yamaze kugura izifashisha mu mwaka w’imikino muri shampiyona y’icyiciro cya mbere n’indi mikino.
Rayon Sports izaba igiye gukinira muri sitade Amahoro yavuguruwe ku nshuro ya kabiri, ku nshuro ya mbere yahuye na APR Fc mu mukino wari wiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’ warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Haba n’umukino uhuza Rayon Sports n’ikipe iba yatumiye mu rwego rwo kwiyereka abafana ba Gikundiro, kuri iyi nshuro ikaba yaratumiye Azam Fc yo muri Tanzania isanzwe ifite izina ritoroshye mu Karere u Rwanda ruherereyemo. Aho bizahura ku itariki ya 3 Kanama 2024 kuri sitade Amahoro guhera ku isaha ya Saa Kumi n’imwe z’umugoroba.
Iyi Azam Fc niyo izahura na APR Fc mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona mu bihugu byayo, (CAF Champions League) kuwa 16 Kanama 2024.
Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…
Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…
Nyuma y'uko Col. Michel Rukunda waruzwi nka Makanika wagiye aharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge yishwe n'igisirikare cya…
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nibwo Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda…
Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari uyoboye umutwe wa Twirwaneho yishwe n'igisirikare cya Repubulika…
Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe…