Douglas Mayanja [Weasel] uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru w’ibikorwa bya Goodlyfe Music, yahaye umugore we Sandra Teta inshingano zo kumubera Umujyanama mu muziki akajya ategura ibitaramo, kumenyekanisha ibikorwa no gushakisha ibiraka yaba ibyo kwamamaza n’umuziki.
Mu minsi micye ishize ni bwo Weasel yagize Sandra Teta ushinzwe ibikorwa bye mu buryo bwihariye. Bimenyekanye vuba, ariko amakuru avuga ko bimaze igihe ari ko bakorana.
Weasel yatangaje ko umugore we akomeje gutuma aba umuhanzi ufite icyerekezo. Ati: ”Byose umuziki n’urugo rwacu ni we ubiyoboye, mufitiye ishimwe, yatumye nongera kuba umuntu ufite icyerekezo.”
Teta na we yemeje aya makuru avuga ko ari umujyanama w’uyu muhanzi ati: ”Ndi umubyeyi wubatse mfite inshingano nyinshi ariko muri aka kazi mfite n’abandi tuzajya dufatanya kuko umuziki usaba imbaraga nyinshi.”
Uyu mugore yagaragaje ko yiteguye gukora iyo bwabaga akazatuma izina rya Goodlyfe rikomeza kugira ubuzima kandi akabasha kugeza umugabo we kure hashoboka.
Goodlyfe ryabaye itsinda rikomeye mu mateka y’umuziki w’Akarere ndetse Weasel na Mowzey Radio witabye Imana bakoze ibikomeye hagati ya 2004 na 2018.
Ubu Sandra Teta ni we uyoboye ibikorwa byo gutegura igitaramo cy’amateka cyiswe Memories of Goodlyfe kizabera kuwa 02 Kanama 2024 muri Hotel ya Africana.
Amatike yatangiye gucuruzwa guhera muri Kamena 2024 kandi ari kugurwa cyane, abifuza kuzaba bari kumwe bakaba barateguriye ibyicaro bya Miliyoni 3 na Miliyoni 5 by’amashilingi ya Uganda.Weasel n’itsinda rigari riyobowe n’umugore we bageze kure bategura igitaramo kizibutsa abantu bya bihe bya GoodlyfeSandra Teta ushimwa n’umugabo we avuga ko azakora iyo bwabaga nk’umujyanama mu by’umuziki w’urukundo rw’ubuzima bweWeasel yitezweho gutanga ibyishimo bisendereye mu ntangiriro za Kanama 2024.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…