Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024, nibwo Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani, yitabye Imana.
Amakuru y’urupfu rwe yahamijwe na Minisitiri w’Intebe akaba n’uw’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, agira ati “Twihanganishije twebwe ubwacu ndetse n’imiryango ya nyakwigendera Misfer bin Faisal Al Shahwani, wari Ambasaderi wa Leta ya Qatar mu Rwanda, witabye Imana uyu munsi.”
Yakomeje ati “Turasaba Imana Isumbabyose kumwakira no kumubabarira ndetse no gukomeza umuryango we n’abamukundaga bose ibaha kwihangana n’ihumure.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, na we yihanganishije Abanya-Qatar, ati “Mu izina rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, nihanganishije leta ya Qatar ndetse n’umuryango wa nyakwigendera, umu-diplomate akaba na mugenzi wanjye, nyakubahwa Misfer bin Faisal Al Shahwani, Ambasaderi wa Qatar i Kigali, aruhukire mu mahoro.”
Ntabwo hatangajwe icyo Ambasaderi Al Shahwani yaba yazize n’andi makuru ajyanye n’urupfu rwe.
Ambasaderi Al-Shahwani, yatangiye inshingano ze i Kigali mu Ukwakira 2021, ahagera ndetse mu gihe iki gihugu cyatashye inyubako nshya ya ambasade iherereye ku Kimihurura.
Icyo gihe yijeje ko azakomeza kunoza umubano w’u Rwanda na Qatar binyuze mu kubakira ku mubano usanzweho.
Yagize ati “Dufitanye umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi uhereye ku bayobozi bakuru.’’
Yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye byose byari bigamije gushimangira umubano mwiza usanzweho hagati ya Qatar n’u Rwanda.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…