Perezida Joe Biden yatangaje ko yikuye mu bahatanira umwanya wo kuyobora Amerika abiharira visi-perezida we Kamala Harris mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka 2024.
Joe Biden yarahangiye uwo mwanya wo kongera kuyobora Amerika muyindi manda na Donald Trump w’ishyaka ry’Aba-Repubulike.
Biden w’imyaka 81 y’amavuko aherutse gushyirwaho igitutu, n’abagize ishyaka ayoboye ry’aba-Democrate bamusaba ko yafata umwanya ahubwo akaruhuka kuko ku myaka ye atayigerekaho no kuyobora ibibazo Amerika ifite.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa X, Biden yavuze ko ahisemo guhagarika urugendo rwo guhatanira kuyobora Amerika, ariko ashyizeho Visi-perezida we Kamala Harris akaba ariwe ukwiriye gukomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.
Avuga ko uguhitamo Kamala Harris byahereye kuva mu 2020, ubwo yumvaga ko ari mu bashoboye inshingano zo kuyobora akamushyiraho nk’umungiriza we.
Biden arekuye inzira zo kwiyamamariza kuyobora Amerika, mugihe mu minsi aherutse kugaragaraho COVID-19, akajyanwa mu kato kugira ngo yitabweho uko bikwiriye.
Ni mugihe kandi nyamara Donald Trump nawe wiyamamariza umwanya wo kuyobora Amerika, aherutse gusimbuka urupfu nyuma yo kuraswa n’umugizi wa nabi ariko akamufatisha ku gutwi.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…