Perezida Joe Biden yatangaje ko yikuye mu bahatanira umwanya wo kuyobora Amerika abiharira visi-perezida we Kamala Harris mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka 2024.
Joe Biden yarahangiye uwo mwanya wo kongera kuyobora Amerika muyindi manda na Donald Trump w’ishyaka ry’Aba-Repubulike.
Biden w’imyaka 81 y’amavuko aherutse gushyirwaho igitutu, n’abagize ishyaka ayoboye ry’aba-Democrate bamusaba ko yafata umwanya ahubwo akaruhuka kuko ku myaka ye atayigerekaho no kuyobora ibibazo Amerika ifite.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa X, Biden yavuze ko ahisemo guhagarika urugendo rwo guhatanira kuyobora Amerika, ariko ashyizeho Visi-perezida we Kamala Harris akaba ariwe ukwiriye gukomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.
Avuga ko uguhitamo Kamala Harris byahereye kuva mu 2020, ubwo yumvaga ko ari mu bashoboye inshingano zo kuyobora akamushyiraho nk’umungiriza we.
Biden arekuye inzira zo kwiyamamariza kuyobora Amerika, mugihe mu minsi aherutse kugaragaraho COVID-19, akajyanwa mu kato kugira ngo yitabweho uko bikwiriye.
Ni mugihe kandi nyamara Donald Trump nawe wiyamamariza umwanya wo kuyobora Amerika, aherutse gusimbuka urupfu nyuma yo kuraswa n’umugizi wa nabi ariko akamufatisha ku gutwi.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…