Ikipe ya Reds Arrows Fc yo muri Zambia yegukanye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup itsinze ikipe ya APR Fc kuri penaliti 10-9.
Mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryaberaga i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania ryashyizweho akadomo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, yasize ikipe ya Reds Arrows Fc ariyo yegukanye igikombe itsinze APR Fc.
Ni umukino wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Ikipe ya APR Fc yari yihariye umupira mu kibuga hagati kurusha Reds Arrows Fc yayitunguye mu gice cya kabiri ku munota wa 62′ iyitsinda igitego 1 cyatsinzwe na rutahizamu Ricky Banda.
APR Fc yakomeje kurwana ibasha kwishyura igitego yari yatsinzwe na Mamadou Sy wari winjiye asimbuye ku munota wa 89′ igitego kiba kiranyoye.
Iminota 90′ y’umukino yarangiye hashyirwaho iminota 30, birananirana birangira ntayindi kipe itsinze.
Haje kwiyambazwa penaliti ku mpande zombi byarangiye ikipe ya Reds Arrows Fc itsinze 10 ku 9 za APR Fc.
Penaliti ya APR Fc yahushijwe na Arsene Tuyisenge.
Ni mugihe Ndayishimiye, Clement, Kategaya, Byiringiro, Mamadou, Alioum, Lamptey, Dauda, Claude bashyizemo neza.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…