Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Museveni yaburiye urubyiruko rushaka kwishora mu mihanda rukora ibijyanye n’imyigaragambyo mu Mujyi wa Kampala.
Perezida Museveni yabwiye urwo rubyiruko ko yamaze kurufatira ingamba zikakaye mugihe cyose bakwiha gukora imyigaragambyo.
Ni imyigaragambyo y’urubyiruko iteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga i Kampala yiswe iyo kwamagana ruswa ivugwa mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.
Perezida Museveni yagize ati “Abantu bamwe barimo abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bafatanyije n’abanyamahanga, barateganya guteza imvururu biciye mu rugomo n’imyigaragambyo itemewe n’amategeko. Ibyo bikorwa n’ibikomeza, izindi ngamba zishobora gufatwa”.
Urubyiruko rw’abanya-Uganda ku rundi ruhande ruvuga ko rubangamiwe na ruswa ivugwa muri Guverinoma ya Uganda ituma mu gihugu haba imitangire mibi ya serivisi.
Amakuru yabyutse avuga ko mu rwego rwo gukumira iyi myigaragambyo kandi kuva kuri uyu wa Mbere inzego z’umutekano za Uganda zagose ibiro by’ishyaka NUP rya Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi, nyuma y’igihe ahamagarira urubyiruko gutangiza ibikorwa byo kwigaragambya.
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…