Mu mavugurura y’abayobozi muri guverinoma, Perezida wa Tanzania Suluhu Hassan yakoze yasize abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ahagaritswe ku mirimo ye.
Ni impinduka yasize abarimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, January Makamba na Minisitiri w’itangazamakuru, itumanaho n’ikoranabuhanga, Nape Nnauye birukanywe gusa bikaba byabaye mu gihe hari ibihuha bivuga ko bateguraga rwihishwa kurwanya gushaka kongera gutorwa kwa Perezida Suluhu Hassan. Perezida Suluhu yatangiye imirimo nyuma y’urupfu rw’umuyobozi wari ukunzwe na rubanda, John Pombe Magufuli.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umunyamabanga mukuru, Moses Kusiluka, hatangajwe ko Mahmoud Thabit Kombo yagizwe umwe mu bagize inteko ishinga amategeko akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubufatanye bwa Afurika y’iburasirazuba. Mbere yo gushyirwaho, Kombo yari Ambasaderi wa Tanzania mu Butaliyani.
Nk’uko iryo tangazo rivuga, Jerry Silaa azasimbura Nnauye nka minisitiri mushya w’itangazamakuru, itumanaho n’ikoranabuhanga. Silaa yari minisitiri w’ubutaka, imiturire n’iterambere ry’imiturire y’abantu nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru, Anadolu Agency ivuga.
Deogratius John Ndejembi yagizwe minisitiri mushya w’ubutaka, imiturire n’iterambere ry’imiturire y’abantu. Mbere yo gushyirwaho, Ndejembi yari umunyamabanga wa Leta mu biro bya Minisitiri w’intebe (Ushinzwe Umurimo, Urubyiruko, Akazi n’abafite ubumuga).
Itangazo rikomeza rivuga ko, Ridhiwani Kikwete yagizwe umunyamabanga wa leta mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Mbere y’ibi, Kikwete yabaye umunyamabanga wa leta wungirije mu biro bya Perezida ushinzwe imicungire ya serivisi za leta n’imiyoborere myiza.
Ni mu gihe Cosatto Chumi yagizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije, asimbuye Mabrouk Nassor Mabrouk, uzahabwa indi mirimo.
Deus Clement Sangu yagizwe minisitiri wungirije mu biro bya Perezida ushinzwe imicungire ya serivisi za Leta n’imiyoborere myiza.
Dennis Lazaro Londa yagizwe minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bwa Afurika y’iburasirazuba, asimbuye Stephen Lujwahuka Byabato, wavanyweho.
Iri vugurura kandi ririmo ishyirwaho ry’abanyamabanga bahoraho n’abayobozi b’uturere, aho Eliakim Chacha Maswi yabaye umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Itegeko Nshinga n’amategeko ndetse naho Mary Gaspar Makondo agirwa umunyamabanga ushinzwe ubutegetsi mu karere ka Ruvuma.
Iri vugurura ryerekana imbaraga Perezida Samia Suluhu Hassan ari gushyira mu gushimangira ubuyobozi bwe no gukemura ibibazo by’imbere mu gihe yitegura kwiyamamaza.
Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, yagize…
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…