Mu mavugurura y’abayobozi muri guverinoma, Perezida wa Tanzania Suluhu Hassan yakoze yasize abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ahagaritswe ku mirimo ye.
Ni impinduka yasize abarimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, January Makamba na Minisitiri w’itangazamakuru, itumanaho n’ikoranabuhanga, Nape Nnauye birukanywe gusa bikaba byabaye mu gihe hari ibihuha bivuga ko bateguraga rwihishwa kurwanya gushaka kongera gutorwa kwa Perezida Suluhu Hassan. Perezida Suluhu yatangiye imirimo nyuma y’urupfu rw’umuyobozi wari ukunzwe na rubanda, John Pombe Magufuli.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umunyamabanga mukuru, Moses Kusiluka, hatangajwe ko Mahmoud Thabit Kombo yagizwe umwe mu bagize inteko ishinga amategeko akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubufatanye bwa Afurika y’iburasirazuba. Mbere yo gushyirwaho, Kombo yari Ambasaderi wa Tanzania mu Butaliyani.
Nk’uko iryo tangazo rivuga, Jerry Silaa azasimbura Nnauye nka minisitiri mushya w’itangazamakuru, itumanaho n’ikoranabuhanga. Silaa yari minisitiri w’ubutaka, imiturire n’iterambere ry’imiturire y’abantu nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru, Anadolu Agency ivuga.
Deogratius John Ndejembi yagizwe minisitiri mushya w’ubutaka, imiturire n’iterambere ry’imiturire y’abantu. Mbere yo gushyirwaho, Ndejembi yari umunyamabanga wa Leta mu biro bya Minisitiri w’intebe (Ushinzwe Umurimo, Urubyiruko, Akazi n’abafite ubumuga).
Itangazo rikomeza rivuga ko, Ridhiwani Kikwete yagizwe umunyamabanga wa leta mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Mbere y’ibi, Kikwete yabaye umunyamabanga wa leta wungirije mu biro bya Perezida ushinzwe imicungire ya serivisi za leta n’imiyoborere myiza.
Ni mu gihe Cosatto Chumi yagizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije, asimbuye Mabrouk Nassor Mabrouk, uzahabwa indi mirimo.
Deus Clement Sangu yagizwe minisitiri wungirije mu biro bya Perezida ushinzwe imicungire ya serivisi za Leta n’imiyoborere myiza.
Dennis Lazaro Londa yagizwe minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bwa Afurika y’iburasirazuba, asimbuye Stephen Lujwahuka Byabato, wavanyweho.
Iri vugurura kandi ririmo ishyirwaho ry’abanyamabanga bahoraho n’abayobozi b’uturere, aho Eliakim Chacha Maswi yabaye umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Itegeko Nshinga n’amategeko ndetse naho Mary Gaspar Makondo agirwa umunyamabanga ushinzwe ubutegetsi mu karere ka Ruvuma.
Iri vugurura ryerekana imbaraga Perezida Samia Suluhu Hassan ari gushyira mu gushimangira ubuyobozi bwe no gukemura ibibazo by’imbere mu gihe yitegura kwiyamamaza.
Umuraperikazi Oda Paccy yatangiye urugendo rukomeye yanyuzemo mu muziki birimo n'uko yahuye n'amarozi mu bikorwa…
Bukuru Christophe wanyuze mu makipe menshi mu Rwanda arimo nka APR Fc na Rayon Sports,…
Umuhanzi Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction ryamamaye cyane mu myaka yashize yitabye…
Ubwo uruganda rukora inzoga Kasesa Distillers & Distributors ltd bageraga i Muhanga bakiranywe yombi, maze…
Umuraperi Kanye West akomeje gushinjwa ibyaha byinshi birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushaka kuryamana…
Ikipe ya REG WBBC yatwaye igikombe cya shampiyona ya Basketball y’Abagore nyuma yo gutsinda APR…