RWANDA

Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 batangiye gukora ibizamini bya Leta 2023/2024

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ibizamini bya leta no kugenzura amashuri ’NESA’, yatangaje ko abanyeshuri barenga ibihumbi 200 ari bo bagiye gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu byiciro binyuranye.

Abanyeshuri baratangira ibizamini kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024 ni abiga mu cyiciro rusange (S3), amashuri yisumbuye mu burezi rusange (S6), ay’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) n’Inderabarezi (TTC), ndetse n’abasoje bwa mbere mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza (Associate Nursing Program).

Biteganyijwe ko ibi bizamini bizakorwa guhera tariki 23 Nyakanga 2024 hanyuma bigasozwa kuri 02 Kanama 2024. Amasite azakorerwaho ibi bizamini ararenga 1000 nk’uko imbonerahamwe yatangajwe ibyerekana.

Umuhango wo gutangiza ibi bizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri 2023/2024 uzitabirwa na minisitiri w’uburezi aho urabera ku kigo cy’amashuri cya GS Remera Protestant giherereye mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa kabiri.

Imibare y’uyu mwaka w’amashuri 2023/2024 igaragaza ko abanyeshuri 143,842 ari bo barakora ibizamini bisoza icyiciro rusange; ibihumbi 80,298 ni abakobwa naho 63,546 ni abahungu.

Mu basoza amashuri y’isumbuye mu burezi rusange, hari abakandida ibihumbi 56,537 aho 32,886 ari abakobwa, abahungu bakaba bangana n’ibihumbi 23,651.

Abasoje amashuri y’ubumenyi ngiro ni ibihumbi 30,922, mu gihe abakobwa bangana na 14,080 abahungu bo bakaba 16,842.

Mu mashami y’inderabarezi habarurwa abanyeshuri barakora ibizamini bisoza umwaka wa 2023/2024 bangana n’ibihumbi 4,068; ibihumbi 2,270 ni igitsina gore abasigaye 1,798 bakaba ab’igitsina gabo.

Bwa mbere abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza mu mashuri y’isumbuye barakora ikizamini cya leta. Abanyeshuri 203 baturutse mu bigo birindwi nibo bazabimburira abandi. 114 ni abahungu mu gihe 89 ari abakobwa.

Christian

Recent Posts

Perezida wa Kenya William Ruto yashyizeho Visi Perezida mushya

Nyuma y'uko Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua yegujwe na Sena, Umukuru w'iki gihugu yemeje…

10 mins ago

Byemejwe ko Liam Payne wahoze mu itsinda ‘One Direction’ yapfuye yiyahuye

Nyuma y'uko kuwa 16 Ukwakira 2024, inkuru y'incamugongo yasesekaye mu bakunzi by'umuziki by'umwihariko abakundaga itsinda…

1 hour ago

Umugabo agiye kurongora abagore babiri umunsi umwe

Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru y'umugabo witwa Ovoderie Stephen washyize hanze ubutumire bw'ubukwe bwo…

2 hours ago

Oda Paccy yahishuye amarozi yibera mu muziki Nyarwanda nawe ataramusize

Umuraperikazi Oda Paccy yatangiye urugendo rukomeye yanyuzemo mu muziki birimo n'uko yahuye n'amarozi mu bikorwa…

1 day ago

Bukuru Christopher wananiwe muri APR Fc na Rayon Sports yerekeje ubuzima bwe muri As Kigali

Bukuru Christophe wanyuze mu makipe menshi mu Rwanda arimo nka APR Fc na Rayon Sports,…

1 day ago

Liam Payne wahoze mu itsinda One Direction yitabye Imana ku myaka 31

Umuhanzi Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction ryamamaye cyane mu myaka yashize yitabye…

2 days ago