RWANDA

Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 batangiye gukora ibizamini bya Leta 2023/2024

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ibizamini bya leta no kugenzura amashuri ’NESA’, yatangaje ko abanyeshuri barenga ibihumbi 200 ari bo bagiye gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu byiciro binyuranye.

Advertisements

Abanyeshuri baratangira ibizamini kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024 ni abiga mu cyiciro rusange (S3), amashuri yisumbuye mu burezi rusange (S6), ay’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) n’Inderabarezi (TTC), ndetse n’abasoje bwa mbere mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza (Associate Nursing Program).

Biteganyijwe ko ibi bizamini bizakorwa guhera tariki 23 Nyakanga 2024 hanyuma bigasozwa kuri 02 Kanama 2024. Amasite azakorerwaho ibi bizamini ararenga 1000 nk’uko imbonerahamwe yatangajwe ibyerekana.

Umuhango wo gutangiza ibi bizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri 2023/2024 uzitabirwa na minisitiri w’uburezi aho urabera ku kigo cy’amashuri cya GS Remera Protestant giherereye mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa kabiri.

Imibare y’uyu mwaka w’amashuri 2023/2024 igaragaza ko abanyeshuri 143,842 ari bo barakora ibizamini bisoza icyiciro rusange; ibihumbi 80,298 ni abakobwa naho 63,546 ni abahungu.

Mu basoza amashuri y’isumbuye mu burezi rusange, hari abakandida ibihumbi 56,537 aho 32,886 ari abakobwa, abahungu bakaba bangana n’ibihumbi 23,651.

Abasoje amashuri y’ubumenyi ngiro ni ibihumbi 30,922, mu gihe abakobwa bangana na 14,080 abahungu bo bakaba 16,842.

Mu mashami y’inderabarezi habarurwa abanyeshuri barakora ibizamini bisoza umwaka wa 2023/2024 bangana n’ibihumbi 4,068; ibihumbi 2,270 ni igitsina gore abasigaye 1,798 bakaba ab’igitsina gabo.

Bwa mbere abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza mu mashuri y’isumbuye barakora ikizamini cya leta. Abanyeshuri 203 baturutse mu bigo birindwi nibo bazabimburira abandi. 114 ni abahungu mu gihe 89 ari abakobwa.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago