Rutahizamu wa APR FC, Tuyisenge Arsene wahushije penaliti ku mukino wa nyuma yahuragamo na Reds Arrows Fc yo muri Zambia yavuze ko nawe ubwe byari agahinda gakomeye.
Ubwo ikipe ya APR Fc yageraga i Kigali, mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 22 Nyakanga, mu ijambo rya Arsene Tuyisenge yagize icyo atangaza n’uko yiyumvaga nyuma yo guhusha Penaliti ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup APR FC yatsinzwemo na Red Arrows yo muri Zambia.
Yagize ati: “Nari mu gahinda, ntabwo nibuka umukinnyi wangezeho bwa mbere gusa numvaga amajwi ambwira ngo komera bibaho, ni ibintu bisanzwe. Ikipe yose yambaye iruhande ntawe navuga ko utari uhari kandi ndabashimira cyane.”
Arsene Tuyisenge niwe wahushije penaliti yari igiye kuba iya cumi ku ruhande rw’ikipe ya APR Fc, ni mugihe ikipe ya Reds Arrows Fc yatwaye igikombe yari yatsinze 10 zose.
Umukino wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu irushanwa ryari rimaze iminsi ribera ku butaka bwa Tanzania.
CECAFA Kagame Cup isanzwe iterwa inkunga n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame. Aho bivugwa ko atanga nibura ibihumbi 60 by’Amadorali ya Amerika.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…