Rutahizamu wa APR FC, Tuyisenge Arsene wahushije penaliti ku mukino wa nyuma yahuragamo na Reds Arrows Fc yo muri Zambia yavuze ko nawe ubwe byari agahinda gakomeye.
Ubwo ikipe ya APR Fc yageraga i Kigali, mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 22 Nyakanga, mu ijambo rya Arsene Tuyisenge yagize icyo atangaza n’uko yiyumvaga nyuma yo guhusha Penaliti ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup APR FC yatsinzwemo na Red Arrows yo muri Zambia.
Yagize ati: “Nari mu gahinda, ntabwo nibuka umukinnyi wangezeho bwa mbere gusa numvaga amajwi ambwira ngo komera bibaho, ni ibintu bisanzwe. Ikipe yose yambaye iruhande ntawe navuga ko utari uhari kandi ndabashimira cyane.”
Arsene Tuyisenge niwe wahushije penaliti yari igiye kuba iya cumi ku ruhande rw’ikipe ya APR Fc, ni mugihe ikipe ya Reds Arrows Fc yatwaye igikombe yari yatsinze 10 zose.
Umukino wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu irushanwa ryari rimaze iminsi ribera ku butaka bwa Tanzania.
CECAFA Kagame Cup isanzwe iterwa inkunga n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame. Aho bivugwa ko atanga nibura ibihumbi 60 by’Amadorali ya Amerika.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…