MU MAHANGA

Hari amabuye y’agaciro yavumbuwe mu gihugu cy’u Burundi bivugwa ko agiye kurutunga kugeza ku mperuka

Mu gihugu cy’u Burundi, haravugwa ko hari ibirombe by’amabuye y’agaciro yavumbuwe ashobora kuzatunga iki gihugu kugeza Isi irangiye.

Igihugu cy’u Burundi ni kimwe mu bihugu muri Afurika kivugwamo ubukene bukabije, aho ubukungu butifashe neza, kugeza ubwo icy’itwa lisansi, isukari n’imiti byabaye ikibazo.

Abayobozi ba sosiyete icukura amabuye y’agaciro, Bumeco (Burundi metal company) ikorera mu Ntara ya Kirundo, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, babimenyesheje kuwa Gatatu Perezida Évariste Ndayishimiye, wari wagiye gusura ibirombe byabo, aho bemeje ko ari ubuvumbuzi bw’ikinyejana, ndetse bavuga ubutunzi buhebuje burimo: ikirombe cya gasegereti na coltan kizavana u Burundi mu bukene.

Ibirombe bicukiurwamo amabuye y’agaciro

Nubwo Abarundi benshi bashidikanya kubera ko nta bushakashatsi bwakozwe mbere, bakavuga ikirombe cyatawe, Perezida w’u Burundi we asa nk’ubyizeye nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Mu mashusho yakwirakwijwe cyane cyane na konti yemewe ya perezidansi kuri X, hagaragaramo Umuyobozi Mukuru wa Bumeco, Gaspard Ngendakumana, atangariza Perezida Ndayishimiye ko ikirombe kimwe cya Murehe hakurikijwe imibare yabo, harimo “toni 12.700.000 za gasegereti zifite agaciro ka miliyari zirenga 50 z’amadolari”.

Undi muyobozi w’ikigo asobanura ko iki kirombe cyavumbuwe ku bw’amahirwe, kubera ko “cyakoreshejwe mu gihe cy’imyaka 50 n’abakoloni b’Ababiligi, icyo gihe bakagifunga nyuma y’ubwigenge hagamijwe guhisha Abarundi ibimenyetso byose byerekana ko kibaho.”

Ndayishimiye, yararakaye cyane nyuma yo kumva ibi agira ati: “Aba bakoloni baradusebya bavuga ko u Burundi ari cyo gihugu gikennye cyane ku Isi. Bavuga ko badufasha mu gihe bakoze byose kugirango bahishe ubu butunzi twicayeho.

Ibihamya ni uko abakoloni b’Ababiligi bafunze ibyo birombe bakoresheje beto nyuma barengejeho itaka, mbere yo gutera ibiti hejuru kugira ngo habe “nyaburanga”.”

Miliyari 50 z’amadolari? Birahagije kugira ngo u Burundi buve mu bibazo byabwo kugeza ku munsi w’urubanza rwa nyuma, nk’uko Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze, mbere yo kwibutsa ubuhanuzi abataramwizeye bwa mbere ubwo yavugaga ati “u Burundi ni ubusitani nyabwo bwa Edeni” buvugwa muri Bibiliya.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

20 hours ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

2 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago