Abinyujije ku rukuta rwa X, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abayobozi b’ibihugu bishimiye intsinzi yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Ni ubutumwa bwaherekejwe no kubizeza gukomeza ubufatanye bufitiye inyungu abaturage kuri bose.
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yatangaje ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite mu buryo bwa burundu, aho yashimangiye ko Paul Kagame yegukanye intsinzi n’amajwi 99.18%, naho Dr Frank Habineza w’ishyaka rya Green Party afata umwanzuro wa kabiri n’amajwi 0.50%, ni mugihe Mpayimana Philip umukandida wigenga yabonye amajwi 0.32%.
Gusa na mbere yaho, hatangazwa iby’ibanze mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite byari byasize byemeje ko n’ubundi Paul Kagame ariwe wongeye kugira icyizere cyo kuyobora Abanyarwanda, abandi bayobozi ba bakuru b’ibihugu bari batangiye kwishimira intsinzi ye kandi bamwizeza ubufatanye bwo kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere.
Ni amatora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’Ay’Abadepite yabaye hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024, yasize Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa indi Manda yo kuyobora u Rwanda n’ishyaka rya FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ritsindira imyanya myinshi mu Nteko Inshinga Amategeko.
Abarimo uwa Barbados, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Comores, Cuba, Djibouti, Misiri, Ethiopia, Guinée-Bissau, Guinée, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Madagascar, Maurice, Maroc, Mozambique, Oman, Qatar, Sénégal, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, u Busuwisi, Tanzania, Turukiya, Uganda, Venezuela na Zambia bafashe iya mbere mu kwishimira intsinzi ye.
Nawe yahisemo kubashimira kandi abizeza gukomeza gukora bateza imbere ububanyi n’Amahanga.
Aho yagize ati “Tuzakomeza ubufatanye bwacu budufitiye akamaro ibihugu byacu ndetse n’abaturage bacu.”
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…