Abinyujije ku rukuta rwa X, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abayobozi b’ibihugu bishimiye intsinzi yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Ni ubutumwa bwaherekejwe no kubizeza gukomeza ubufatanye bufitiye inyungu abaturage kuri bose.
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yatangaje ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite mu buryo bwa burundu, aho yashimangiye ko Paul Kagame yegukanye intsinzi n’amajwi 99.18%, naho Dr Frank Habineza w’ishyaka rya Green Party afata umwanzuro wa kabiri n’amajwi 0.50%, ni mugihe Mpayimana Philip umukandida wigenga yabonye amajwi 0.32%.
Gusa na mbere yaho, hatangazwa iby’ibanze mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite byari byasize byemeje ko n’ubundi Paul Kagame ariwe wongeye kugira icyizere cyo kuyobora Abanyarwanda, abandi bayobozi ba bakuru b’ibihugu bari batangiye kwishimira intsinzi ye kandi bamwizeza ubufatanye bwo kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere.
Ni amatora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’Ay’Abadepite yabaye hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024, yasize Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa indi Manda yo kuyobora u Rwanda n’ishyaka rya FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ritsindira imyanya myinshi mu Nteko Inshinga Amategeko.
Abarimo uwa Barbados, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Comores, Cuba, Djibouti, Misiri, Ethiopia, Guinée-Bissau, Guinée, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Madagascar, Maurice, Maroc, Mozambique, Oman, Qatar, Sénégal, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, u Busuwisi, Tanzania, Turukiya, Uganda, Venezuela na Zambia bafashe iya mbere mu kwishimira intsinzi ye.
Nawe yahisemo kubashimira kandi abizeza gukomeza gukora bateza imbere ububanyi n’Amahanga.
Aho yagize ati “Tuzakomeza ubufatanye bwacu budufitiye akamaro ibihugu byacu ndetse n’abaturage bacu.”
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…