Categories: Uncategorized

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, yohereje ubutumwa bwo kwishimira intsinzi ya Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yoherereje mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ubutumwa bumushimira, nyuma yo kongera gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda.

Advertisements

Mu butumwa Perezida Xi Jinping yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, yamwijeje gukorana na we mu rwego rwo kwagura ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse no guteza imbere ubucuti bw’ibihugu byombi bukagera ku rwego rushya.

Ati “Mfite ubushake bwo gufatanya nawe nyakubahwa Perezida, kugira ngo dukomeze kongera icyizere muri Politiki, kwagura no kurushaho kunoza ubufatanye bufatika mu nzego zitandukanye ndetse no kuzamura umubano uri hagati y’ibihugu byacu byombi tuwugeze ku rundi rwego rushya”.

Amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 14-16 Nyakanga yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga, yemeje ko Perezida Paul Kagame yatsinze ku majwi 99.18%.

Naho Dr Habineza Frank yamukurikiye ku majwi 0.5%, Mpayimana Philippe aba uwa gatatu n’amajwi 0.32%.

Perezida Xi Jinping yohereje ubutumwa bwo kwishimira intsinzi ya Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago