INKURU ZIDASANZWE

Abayobozi bavugwaho gutera inda abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Cameroun batangiye gukurikiranwa

Bamwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu gihugu cya Cameroun (FECAVOLLEY) batangiye gukorwaho iperereza, aho bakurikiranweho ibyaba birimo gusambanya no gutera inda bamwe mu bakinnyi bakinira ikipe y’igihugu y’Abagore mu batarengeje hagati y’imyaka 16 na 18.

Ku mbuga nkoranyambaga hashyizwe ifoto y’abakobwa bari basanzwe bakinira ikipe y’igihugu ya Volleyball mu gihugu cya Cameroun, bose kandi bakuriwe, n’ibintu byavugishije benshi yewe bivugisha abatari bake.

Ibi byatangiye ubwo umwe mu bakinnyi bakina mu Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore muri Cameroun yanditse ibaruwa ifunguye ashinja abarimo abayobozi ba ririya shyirahamwe rya Volleyball, avuga ko bo n’abarimo abatoza batandukanye b’Ikipe y’Igihugu basanzwe bakorera abakinnyi b’abakobwa bakiri bato ihohoterwa no kubibasira.

Amakuru yaje gutangazwa n’Umunyamakuru w’imikino muri iki gihugu cya Cameroun, Richard Naha yavuze ko nibura abagera kuri batanu batujuje imyaka y’ubukure batewe inda.

Uyu munyamakuru yavuze ko aba bakinnyi batewe inda n’abamwe mu bayobozi ba Federasiyo.

Gusa mu itangazo ryahise rishyirwa hanze na Federasiyo ryihakanye ryivuye inyuma ibyatangajwe n’uwo munyamakuru.

Perezida w’iri shyirahamwe, Serge Abouem ahakana ibyo birego byose byo gusambanya abakinnyi, aho abishinja mugenzi we Ballo Bourdane ufatwa na Minisiteri ya Siporo no ku rwego mpuzamahanga nka perezida wemewe.

Ikinyamakuru Cameroon News Agency [CNA] cyandika ko télévision yitwa Equinox TV nyuma y’ibaruwa yanditswe na perezida Serge Abouem, yahise itumira mu kiganiro abakinnyi ba Volleyball barimo Marie Julia, Sandra Kenfack n’umutoza w’abatarengeje imyaka 19, Luc Marcel ndetse n’uw’abatarengeje imyaka 17, Joseph Liboire; gusa abo bakobwa bose bahakanye ko batwite.

Kuri ubu imiryango mpuzamahanga ireberera siporo mu bagore iri gufatanya n’inzego bireba gukora iperereza ryimbitse kuri aba bose bashyirwa mu majwi.

Christian

Recent Posts

Oda Paccy yahishuye amarozi yibera mu muziki Nyarwanda nawe ataramusize

Umuraperikazi Oda Paccy yatangiye urugendo rukomeye yanyuzemo mu muziki birimo n'uko yahuye n'amarozi mu bikorwa…

19 hours ago

Bukuru Christopher wananiwe muri APR Fc na Rayon Sports yerekeje ubuzima bwe muri As Kigali

Bukuru Christophe wanyuze mu makipe menshi mu Rwanda arimo nka APR Fc na Rayon Sports,…

21 hours ago

Liam Payne wahoze mu itsinda One Direction yitabye Imana ku myaka 31

Umuhanzi Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction ryamamaye cyane mu myaka yashize yitabye…

1 day ago

Muhanga: Abaturage basogongejwe ku binyobwa bya Kasesa ubundi barabyina karahava

Ubwo uruganda rukora inzoga Kasesa Distillers & Distributors ltd bageraga i Muhanga bakiranywe yombi, maze…

2 days ago

Kanye West yashinjwe gushaka kurya umwana na Nyina

Umuraperi Kanye West akomeje gushinjwa ibyaha byinshi birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushaka kuryamana…

4 days ago

REG WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024, itsinze APR WBBC idakozemo-AMAFOTO

Ikipe ya REG WBBC yatwaye igikombe cya shampiyona ya Basketball y’Abagore nyuma yo gutsinda APR…

6 days ago