Bamwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu gihugu cya Cameroun (FECAVOLLEY) batangiye gukorwaho iperereza, aho bakurikiranweho ibyaba birimo gusambanya no gutera inda bamwe mu bakinnyi bakinira ikipe y’igihugu y’Abagore mu batarengeje hagati y’imyaka 16 na 18.
Ku mbuga nkoranyambaga hashyizwe ifoto y’abakobwa bari basanzwe bakinira ikipe y’igihugu ya Volleyball mu gihugu cya Cameroun, bose kandi bakuriwe, n’ibintu byavugishije benshi yewe bivugisha abatari bake.
Ibi byatangiye ubwo umwe mu bakinnyi bakina mu Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore muri Cameroun yanditse ibaruwa ifunguye ashinja abarimo abayobozi ba ririya shyirahamwe rya Volleyball, avuga ko bo n’abarimo abatoza batandukanye b’Ikipe y’Igihugu basanzwe bakorera abakinnyi b’abakobwa bakiri bato ihohoterwa no kubibasira.
Amakuru yaje gutangazwa n’Umunyamakuru w’imikino muri iki gihugu cya Cameroun, Richard Naha yavuze ko nibura abagera kuri batanu batujuje imyaka y’ubukure batewe inda.
Uyu munyamakuru yavuze ko aba bakinnyi batewe inda n’abamwe mu bayobozi ba Federasiyo.
Gusa mu itangazo ryahise rishyirwa hanze na Federasiyo ryihakanye ryivuye inyuma ibyatangajwe n’uwo munyamakuru.
Perezida w’iri shyirahamwe, Serge Abouem ahakana ibyo birego byose byo gusambanya abakinnyi, aho abishinja mugenzi we Ballo Bourdane ufatwa na Minisiteri ya Siporo no ku rwego mpuzamahanga nka perezida wemewe.
Ikinyamakuru Cameroon News Agency [CNA] cyandika ko télévision yitwa Equinox TV nyuma y’ibaruwa yanditswe na perezida Serge Abouem, yahise itumira mu kiganiro abakinnyi ba Volleyball barimo Marie Julia, Sandra Kenfack n’umutoza w’abatarengeje imyaka 19, Luc Marcel ndetse n’uw’abatarengeje imyaka 17, Joseph Liboire; gusa abo bakobwa bose bahakanye ko batwite.
Kuri ubu imiryango mpuzamahanga ireberera siporo mu bagore iri gufatanya n’inzego bireba gukora iperereza ryimbitse kuri aba bose bashyirwa mu majwi.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…