Ibipimo by’ikusanyabitekerezo ryerekeye amatora ateganijwe muri Amerika mu Gushyingo uyu mwaka bigaragaza ko Visi Perezida Kamala Harris watanzwe na Perezida w’iki gihugu ari imbere ya Donald Trump ibice bibiri ku ijana.
Iri kusanyabitekerezo ryakozwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, n’ikigo gikora ubushakashatsi gifite ibiro bikuru i Paris mu Bufaransa kitwa Ipsos.
Iri kusanyabitekerezo ryakozwe ku wa mbere no kuwa kabiri ryakurikiranye inama rukokoma y’ishyaka ry’Abarepubulikani aho kuwa kane w’icyumweru gishize Donald Trump yemeye ku mugaragaro kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ryakurikiranye kandi n’itangazo Perezida Joe Biden yakoze ku cyumweru avuga ko ahagaritse umugambi wo kwiyamamaza mu itora ry’umukuru w’igihugu, agashyigikira Visi Perezida we, Kamala Harris, kuba ari we ukomeza guhagararira ishyaka ry’Abademocrate. Abashinzwe kwamamaza Harris bavuga ko ntawe bahatanira uyu mwanya mu ishyaka rye.
Muri iri kusanyabitekerezo, Kamala Harris yabonye ibice 44 ku Ijana mu gihe Trump yabonye 42 ku ijana ku bitekerezo by’akusanyijwe imbere muri Amerika.
N’ubwo ikusanyabitekerezo ku matora nk’iri ritanga ishusho rusange y’uburyo abakandida bashyigikiwe imbere mu gihugu, hari za leta zimwe zihindagurika zishobora guhindura ibintu ku munota wa nyuma ari na zo ahanini zigena uzatsinda amatora.
Ikusanyabitekerezo riheruka rya ryerekanye ko Kamala Harris w’imyaka 49 agifite ibitekerezo birashe byo kuba yahangana n’ibibazo bigaragara mu buyobozi abona 56 ku ijana mu gihe Trump w’imyaka 78 yabonye 49 ku ijana.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…