IMIKINO

Moussa Madjaliwa wa Rayon Sports arashinjwa guta akazi, mugihe we ayisaba kumwishyura amafaranga bamubereyemo

Rayon sports iri kwishyuzwa akayabo ku mushahara na Aruna Moussa Madjaliwa ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, uvugwa ko yataye akazi.

Aruna Moussa Madjaliwa usanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, avuga ko mugihe cyose yakwishyura amafaranga ikipe ya Rayon Sports imubereho ntakabuza yayikinira.

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga yavuze ko mu gihe yaba yishyuwe imishahara y’amezi umunani nta kibazo cyatuma adakinira Rayon Sports.

Ku mukino wa gicuti Rayon sports yanganyijemo na Gorilla FC ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, Aruna ntiyagaragaye nyuma yo guhagarika imyitozo bivugwa ko yongeye kuvunika. 

Ibyo byatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports burakara nyuma yuko bwari bwamuhaye imbabazi mugihe bari baramubuze guhera mu Ugushyingo 2023 aho yavugaga ko yavunitse akajya kwivuriza iwabo mu Burundi.

Madjaliwa ashinjwa na Rayon Sports guta akazi

Rayon Sports ivuga ko yahagaritse kumuhemba nyuma yo kumufata nku wataye akazi kuko nta byemezo by’abaganga yigeze ayigaragariza ko yaba yarivuje, mu gihe raporo iyi kipe yabonye zigaragaza ko umukinnyi ari muzima.

Mu kiganiro yatanze ku wa 22 Nyakanga 2024, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, byagaragayeko biteguye gutandukana na Aruna Moussa Madjaliwa niba atiteguye gufasha iyi kipe muri uyumwaka w’imikino mushya 2024-2025.

Ati “Dutangira uyu mwaka w’imikino yagaragaje ubushake, kuko tumuzi ko ari umukinnyi mwiza, atwizeza ko azaza agakina, no mu myitozo naje inshuro zingahe nabonaga akora ariko nyuma yaje kongera avuga ko afite ibibazo.” 

Yakomeje agira ati “Urumva rero twebwe ntabwo ibikubiye mu masezerano tubibona. Amasezerano ni ibintu bibiri, ni inshingano zanjye n’uburenganzira bwanjye, ni inshingano zawe n’uburenganzira bwawe, umuntu utazagira icyo adufasha, amasezerano arahari kandi afite icyo avuga, mugihe Aruna yaba agiye ashobora gusimbuzwa, Umunya-Ghana James Akaminko ushobora gutizwa Rayon sports avuye muri Azam FC.

Ku ruhande, Aruna Madjaliwa avuga ko yiteguye gukinira Rayon Sports mu gihe yaba imwishyuye imishahara y’amezi umunani imubereyemo.

Aruna Moussa Madjaliwa arasaba ikipe ya Rayon Sports kumwishyura amafaranga imubereyemo

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago