Kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Nyakanga 2024 nibwo i Cairo mu Misiri habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Imikino ya CAF Women’s Champions League ku makipe yabaye aya mbere iwayo.
Rayon Sports y’Abagore yisanze mu Itsinda 1 mu majonjora ya CAF Champions League mu karere ka CECAFA, aho iri kumwe na Commercial Bank of Ethiopia, Kenya Police Bullets FC, Yei Joint FC na Warriors Queens.
Rayon Sports y’Abagore ari nayo ihagariye u Rwanda, nayo yari imwe mu makipe ategereje kumenya itsinda aza kujyamo, aho yisanze mu itsinda rya mbere hamwe na
Commercial Bank of Ethiopia, Kenya Police Bullets FC, Yei Joint FC yo muri Sudani y’Epfo ndetse na Warriors FC yo muri Zanzibar.
Ni mu gihe itsinda rya kabiri ririmo Simba Queens yo muri Tanzania, PVP Buyenzi y’i Burundi, Kawempe Muslim Ladies yo muri Uganda na FAD Djibouti.
Iyi mikino biteganyijweko izatangira tariki 17 Kanama kugeza 4 Nzeri 2024 ikabera muri Ethiopia. Ikipe izaba iya mbere muri iri rushanwa niyo izabona itike ya Champions League.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…