INKURU ZIDASANZWE

Ruhango: Abakekwaho gusiga amazirantoki kwa Mudugudu batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi, abagabo babiri aribo Nzabandora Vianney na Ntihabose Emmanuel batuye mu Karere ka Ruhango bakekwaho gukoresha ibikangisho bagasiga amazirantoki ku rugo rwa Mudugudu.

Advertisements

Ni abagabo batawe muri yombi batuye mu Murenge wa Ruhango, mu Kagari ka Buyogombe mu Mudugudu wa Rusebeya uhagarariwe n’umuyobozi witwa Musabyeyezu Marie Josée wenderejwe urugo rwe barusiga amazirantoki.

Amakuru avuga ko aba bagabo ubusanzwe ari abavandimwe bakaba bafungiye kuri RIB mu Karere ka Ruhango.

Nk’uko amakuru dukesha Radio/Tv1 , abivuga ngo ubusanzwe uyu muyobozi yagiye gutanga ikirego kuri sitasiyo ya RIB kuwa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, nyuma y’uko yenderejwe n’abo bagabo bamukanga bagasiga basize n’amazirantoki ku muryango we w’inzu.

Ati “Ahantu hose urebye basize amazirantoki, uhereye ku muryango wo kuri salo no ku madirishya yombi. Ni amazirantoki gusa.”

Uyu muyobozi avuga intandaro yo gukorerwa ibyo n’aba bagabo batawe muri yombi ari uko ngo yaraherutse kubatangaho amakuru ko ari abajura. Bikarangira bamubwiye ko bazamugirira nabi.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, nawe yanenze abasize amazirantoki ku nzu ya Mudugudu avuga ko n’ubwo batari bamenya amakuru yimbitse, inzego zibishinzwe zikaba zaratangiye gukora iperereza kuri abo bagabo gusa ibyo bakoze bidakwiriye.

Mugihe aba bagabo baramuka bahamwe n’iki cyaha gifatwa nko gushyira ibikangisho kuri Mugudugu, bazahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya  ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago