Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi, abagabo babiri aribo Nzabandora Vianney na Ntihabose Emmanuel batuye mu Karere ka Ruhango bakekwaho gukoresha ibikangisho bagasiga amazirantoki ku rugo rwa Mudugudu.
Ni abagabo batawe muri yombi batuye mu Murenge wa Ruhango, mu Kagari ka Buyogombe mu Mudugudu wa Rusebeya uhagarariwe n’umuyobozi witwa Musabyeyezu Marie Josée wenderejwe urugo rwe barusiga amazirantoki.
Amakuru avuga ko aba bagabo ubusanzwe ari abavandimwe bakaba bafungiye kuri RIB mu Karere ka Ruhango.
Nk’uko amakuru dukesha Radio/Tv1 , abivuga ngo ubusanzwe uyu muyobozi yagiye gutanga ikirego kuri sitasiyo ya RIB kuwa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, nyuma y’uko yenderejwe n’abo bagabo bamukanga bagasiga basize n’amazirantoki ku muryango we w’inzu.
Ati “Ahantu hose urebye basize amazirantoki, uhereye ku muryango wo kuri salo no ku madirishya yombi. Ni amazirantoki gusa.”
Uyu muyobozi avuga intandaro yo gukorerwa ibyo n’aba bagabo batawe muri yombi ari uko ngo yaraherutse kubatangaho amakuru ko ari abajura. Bikarangira bamubwiye ko bazamugirira nabi.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, nawe yanenze abasize amazirantoki ku nzu ya Mudugudu avuga ko n’ubwo batari bamenya amakuru yimbitse, inzego zibishinzwe zikaba zaratangiye gukora iperereza kuri abo bagabo gusa ibyo bakoze bidakwiriye.
Mugihe aba bagabo baramuka bahamwe n’iki cyaha gifatwa nko gushyira ibikangisho kuri Mugudugu, bazahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…