RWANDA

Amatariki Paul Kagame na Tshisekedi bagiye kuzahuriraho i Luanda yamenyekanye

Nta gihindutse biteganijwe ko ibiganiro bizahuza abategetsi ba RDC n’ab’u Rwandabizaba ku matariki asoza uku kwezi kwa Karindwi uy’u mwaka; bahurire i Luanda mu gihugu cya Angola aho bazaganira ku birebana n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Kuri ubu ikiri kuvugwa ni igihe ibiganiro biteganyijwe guhuza u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo mu rwego rwo gushakira amahoro n’umutekano uburasirazuba bwa Congo.

Iyi nama igiye kuba nyuma y’iyabereye muri Zanzibar muri Tanzania, nayo ikaba yarabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa karindwi.Ku ruhande rw’u Rwanda yari yitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’ubanyi n’amahanga, Olivier Duhungirehe hamwe n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubanye n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afrika y’iburasizuba, Gen James Kabarebe.

Mu gihe RDC yo yari ihagarariwe na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’ungirije, Gracia Yamba.

Ibyavuye muri ibyo biganiro by’i Zanzibar byavugaga ko ba minisitiri b’u Rwanda n’aba-congo Kinshasa bemeranyije ko amakimbirane y’ibihugu akwiye gukemurwa hashingiwe ku buryo bwashyizweho ubwo umuryango uhuriwemo n’ibihugu bya Afurika y’ Uburasirazuba (EAC) washingwaga.

Bashingiye kuri iyi ngingo, abayobozi b’u Rwanda na Congo Kinshasa bemeranyije guhura hashingiwe ku myanzuro ya Luanda, gusa ntibiramenyekana neza niba leta ya Kinshasa izitabira ibyo biganiro bizabera i Luanda.

Kuko mu biherukwa gutangazwa n’abamwe mu bategetsi ba Kinshasa, byavugaga ko ibyigiwe i Zanzibar muri Tanzania atari ukuri. Ndetse kandi ko Minisitiri wa Congo wari muri ibyo biganiro yafashwe amafoto atabizi.

Christian

Recent Posts

Oda Paccy yahishuye amarozi yibera mu muziki Nyarwanda nawe ataramusize

Umuraperikazi Oda Paccy yatangiye urugendo rukomeye yanyuzemo mu muziki birimo n'uko yahuye n'amarozi mu bikorwa…

21 hours ago

Bukuru Christopher wananiwe muri APR Fc na Rayon Sports yerekeje ubuzima bwe muri As Kigali

Bukuru Christophe wanyuze mu makipe menshi mu Rwanda arimo nka APR Fc na Rayon Sports,…

23 hours ago

Liam Payne wahoze mu itsinda One Direction yitabye Imana ku myaka 31

Umuhanzi Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction ryamamaye cyane mu myaka yashize yitabye…

1 day ago

Muhanga: Abaturage basogongejwe ku binyobwa bya Kasesa ubundi barabyina karahava

Ubwo uruganda rukora inzoga Kasesa Distillers & Distributors ltd bageraga i Muhanga bakiranywe yombi, maze…

2 days ago

Kanye West yashinjwe gushaka kurya umwana na Nyina

Umuraperi Kanye West akomeje gushinjwa ibyaha byinshi birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushaka kuryamana…

4 days ago

REG WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024, itsinze APR WBBC idakozemo-AMAFOTO

Ikipe ya REG WBBC yatwaye igikombe cya shampiyona ya Basketball y’Abagore nyuma yo gutsinda APR…

6 days ago