INKURU ZIDASANZWE

Nyamasheke: Ndanga Janvier wari umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage yirukanywe

Ndanga Janvier wari umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Nyamasheke yirukanywe kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi, arimo no gutoteza umukozi mugenzi we abereye umuyobozi ndetse akagirwa inama kenshi akinangira.

Itangazo ryashyizweho umukono n’uyu muyobozi w’akarere tariki 23 Nyakanga uyu mwaka rivuga ko ashingiye ku mabaruwa atandukanye akarere ka Nyamasheke kagiye kandikira uyu mukozi Ndanga Janvier amusaba kwisobanura, hamwe no ku mabaruwa Janvier yiyandikiye we ubwe atanga ibisobanuro ku makosa ye yakoze mu kazi, aribyo byatumye afata umwanzuro wo ku mwirukana.

Muri iritangazo kandi uyu muyobozi akaba avuga ko yafashe iki cyemezo ashingiye ngo ku ibaruwa umuyobozi w’akarere yandikiye akanama gashinzwe gukurikirana amakosa mu karere ka Nyamasheke isaba gukora iperereza ku makosa umukozi w’akarere ka Nyamashekewitwa Ndanga Janvier akekwaho kandi bakaba barasanze koko hari amakosa amuhama.

Uyu mu yobozi kandi mu kwirukana uyu mukozi avuga ko yashingiye kuri Raporo y’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa mu karere ka Nyamasheke yo kuwa 23 Nyakanga 2024 aho bagiriye inama umuyobozi w’akarere gufata icyemezo cyokwirukana Bwana Ndanga Janvier kubera amakosa yakoze yo guhoza ku nkeke Mukeshimana Anne Marie, Umukozi w’ Akarere kaNyamasheke abereye umuyobozi.

Iyi baruwa igasoza ivuga ko yandikiwe Bwana Ndanga Janvier amenyeshwa ko ahawe igihano cyo kwirukanwa mu kazi guhera tariki 24 Nyakanga 2024 maze Kopi bayigenera Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo ndetse na Guverineri w’ Intara y’ uburengerazuba.

Ndanga Janvier Wirukanwe kumwanya wo kuyobora ishami ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamasheke muri Nyakanga umwaka ushize yari yahagaritswe by’agateganyo amezi 3 adahembwa, bitewe n’ imikorere mibi ndetse no kutuzuza inshingano, maze bikadindiza serivisi zihabwa abaturage, n’imihigo y’akarere ikabidindiriramo.

Ndanga Janvier akaba yarashyizwe muri uriya mwanya akuwe mu murenge wa Cyato aho yari Gitifu wawo, nyuma y’uko hagaragaye abakozi b’uyu murenge yayoboraga hafi ya bose banditse ibaruwa yamushinjaga kubabibamo amacakubiri, kubayoboza igitugu, no kubangisha abaturage, aho bisakurije abasinye kuri iyo baruwa bose batatanirizwa mu mirenge inyuranye.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

20 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago