Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yirukanye uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc kubera ibyo akurikiranweho.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Intebe, rivuga ko iyirukanwa rya Dr Mujawamariya wabaye Minisitiri w’Ibidukikije mbere yo kugirwa uw’Umurimo, “ari ukubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho”.
Ntabwo higeze hatangazwa ibyo akekwaho. Yari Minisitiri wa kabiri urambye muri Guverinoma y’u Rwanda ugereranyije n’igihe yayinjiriyemo bwa mbere.
Mujawamariya wavutse mu 1970, muri Kamena nibwo yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo nyuma y’imyaka itanu ari Minisitiri w’Ibidukikije. Yigeze kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (2008-2011), Minisitiri w’Uburezi (2006-2008), Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri makuru (2005-2006) n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye (2003-2005).
Yahagarariye u Rwanda mu Burusiya na Belarus nka Ambasaderi kuva mu 2013 kugera mu 2019 ndetse yabaye Umuyobozi w’iyahoze ari Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, KIST, hagati ya 2011 na 2013.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…