Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu barindwi bacyekwaho kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri imwe muri banki zo mu Rwanda bakiba agera kuri miliyoni 100 Frw.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, ku cyicaro cya RIB nibwo yatangaje ndetse inerekana abantu bafashwe bacyekwaho kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri imwe muri banki zo mu Rwanda bakiba agera kuri miliyoni 100 Frw.
Uru rwego rwerekanye abantu batandatu barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, ni mu gihe undi wa karindwi atabonetse ngo yerekanwe kubera impamvu z’uburwayi.
Muri abo bantu batandatu bagaragajwe harimo abasore batanu ndetse n’umugore umwe.
Ubuyobozi bwa RIB buvuga ko hari abandi bagishakishwa bacyekwaho gukora ibi bikorwa mu Rwanda.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…