Umutoza mushya wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yamaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka w’imikino wa 2024/2025.
Kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kanama 2024, nibwo byemejwe bidasubirwaho ko Robertinho yamaze kuba umutoza w’ikipe ya Rayon Sports warumaze iminsi mike agarutse mu Rwanda.
Robertinho ni umutoza wigeze guhesha igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports mu mwaka 2019.
Uyu mutoza akigera ku biro bya Rayon Sports agashyira umukono ku masezerano atoza iy’ikipe yambara ubururu n’umweru yavuze ko intego ye ari ugusubiramo amateka.
Ati “Kugera ku biro bya Rayon Sports nkahasanga igikombe nayihesheje 2019 bintera ishema. Intego ni ugusubiramo ayo mateka no muri uyu mwaka. Imana ibidufashemo.”
Rayon Sports ikomeje kwiyubaka mu buryo bushoboka yongera abakinnyi bashya baza basanga abandi kugira ngo irebe uko yazitwara neza mu mwaka w’imikino 2024/2025, dore ko umwaka ushize wayibereye impfabusa.
Ikipe ya Rayon Sports kandi yahise itangaza umutoza uzaba wungirije mukuru Quanane Sellami ukomoka muri Maroc, aho yamusinyishije umwaka umwe.
Robertinho yongeye kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports avuye mu ikipe ya Simba SC yaramazemo umwaka umwe w’imikino.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…