IMIKINO

Iyamake yashyizwe kuri 3000 Frw, amatike yo ku munsi wa ‘Rayon Sports Day’ yashyizwe hanze

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gushyira hanze amatike yo kuzitabira umunsi wahariwe ‘Rayon Sports Day’ uzabera kuri sitade Amahoro yamaze kuvugururwa, ikaba yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Ni ibiro biteganyijwe kuba kuwa 3 Kanama 2024, aho ikipe ya Rayon Sports yatumiye ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania.

Rayon Sports yashyize hanze amatike yo mu gikorwa cyayo kizwi nka ‘Umunsi wa Gikundiro’, aho iyamake yashyizwe kuri 3000 Frw ni ukuvuga izagura itike hakiri kare akazicara hejuru.

Ni mugihe kandi imyanya ya VIP yashyizwe ku bihumbi 10 Frw naho VVIP ishyirwa ku bihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, hakazaba indi myanya yo kwicarwamo yashyizwe mu bihumbi 100 Frw.

Aya matike azaba agura gutya kuzageza tariki ya 31 Nyakanga 2024, nyuma y’iyo tariki igiciro cy’itike kiziyongera.

Aho iyo hejuru izaba igura amafaranga ibihumbi 5Frw, VIP igura 15000 Frw naho VVIP ikazagura ibihumbi 50 Frw.

Hashyizweho uburyo bubiri bwo kugura amatike binyuze ku rubuga rwa https://www.Ticqet.rw/#/ ndetse n’uburyo bwo gukanda imibare *553# ku bagura itike mu buryo bwa madorali y’Amerika. 

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago