Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gushyira hanze amatike yo kuzitabira umunsi wahariwe ‘Rayon Sports Day’ uzabera kuri sitade Amahoro yamaze kuvugururwa, ikaba yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.
Ni ibiro biteganyijwe kuba kuwa 3 Kanama 2024, aho ikipe ya Rayon Sports yatumiye ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania.
Rayon Sports yashyize hanze amatike yo mu gikorwa cyayo kizwi nka ‘Umunsi wa Gikundiro’, aho iyamake yashyizwe kuri 3000 Frw ni ukuvuga izagura itike hakiri kare akazicara hejuru.
Ni mugihe kandi imyanya ya VIP yashyizwe ku bihumbi 10 Frw naho VVIP ishyirwa ku bihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, hakazaba indi myanya yo kwicarwamo yashyizwe mu bihumbi 100 Frw.
Aya matike azaba agura gutya kuzageza tariki ya 31 Nyakanga 2024, nyuma y’iyo tariki igiciro cy’itike kiziyongera.
Aho iyo hejuru izaba igura amafaranga ibihumbi 5Frw, VIP igura 15000 Frw naho VVIP ikazagura ibihumbi 50 Frw.
Hashyizweho uburyo bubiri bwo kugura amatike binyuze ku rubuga rwa https://www.Ticqet.rw/#/ ndetse n’uburyo bwo gukanda imibare *553# ku bagura itike mu buryo bwa madorali y’Amerika.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…