MU MAHANGA

Perezida w’u Bufaransa Macron yavuze ibigwi mugenzi we Kagame mu nama ikomeye

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu ijambo yagejeje ku bashyitsi b’imena bitabiriye imikino ya Olympic mu muhango wo gutangiza iyi mikino, yaratiye abandi bayobozi ibigwi bya mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bijyanye no kubaka ibikorwaremezo bya siporo nka BK Arena.

Ni imikino iri butangire ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu taliki 26, Nyakanga, 2024.

Umuyobozi mukuru w’Abafaransa avuga ko iyo ibikorwa remezo byubatswe neza kandi ari byinshi bigira uruhare mu kuzamura impano mu bato, bikababera uburyo bwo kwiyerekana no guhemberwa izo mpano bakiteza imbere.

Macron avuga ko ubwo yasuraga u Rwanda mu myaka micye ishize, yajyanye na Perezida Kagame kureba umwe mu mikino yabereye muri BK Arena, iki kikaba kimwe mu bikorwaremezo bya siporo bikomeye mu Rwanda.

Urwo ngo ni urugero rwiza abandi bakwiye kwigana niba bashaka ko urwego rw’imikino mu bihugu byabo rutera imbere.

Asaba ko ibihugu bikize bifasha ibikennye kubaka ibikorwaremezo nk’ibyo kuko biri mu bituma amajyambere yabyo azamuka bityo, gahoro gahoro, bikigobotora ubukene.

Ku byerekeye uko u Rwanda rwabigenje, Emmanuel Macron avuga ko u Rwanda rwabikoze vuba ku rugero rugaragarira buri wese.

Imikino Olimpiki y’i Paris iratangizwa n’umuhango ukomeye witabirwa n’ibyamamare bikomeye birimo Céline Dion, Aya Nakamura, Lady Gaga n’abandi.

Perezida Paul Kagame ari muri bacye mu bakuru b’ibihugu by’Afurika batumiwe mu itangizwa ryawo.

Ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko mu mugezi witwa La Seine hari bubere akarasisi k’ubwato 85.

Abakinnyi 6,500 nibo bari bwitabire imikino itandukanye izakinirwa muri iri rushanwa mpuzamahanga riri muyakomeye kurusha andi abaho ku isi.

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

5 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

7 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

23 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago