MU MAHANGA

Perezida w’u Bufaransa Macron yavuze ibigwi mugenzi we Kagame mu nama ikomeye

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu ijambo yagejeje ku bashyitsi b’imena bitabiriye imikino ya Olympic mu muhango wo gutangiza iyi mikino, yaratiye abandi bayobozi ibigwi bya mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bijyanye no kubaka ibikorwaremezo bya siporo nka BK Arena.

Ni imikino iri butangire ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu taliki 26, Nyakanga, 2024.

Umuyobozi mukuru w’Abafaransa avuga ko iyo ibikorwa remezo byubatswe neza kandi ari byinshi bigira uruhare mu kuzamura impano mu bato, bikababera uburyo bwo kwiyerekana no guhemberwa izo mpano bakiteza imbere.

Macron avuga ko ubwo yasuraga u Rwanda mu myaka micye ishize, yajyanye na Perezida Kagame kureba umwe mu mikino yabereye muri BK Arena, iki kikaba kimwe mu bikorwaremezo bya siporo bikomeye mu Rwanda.

Urwo ngo ni urugero rwiza abandi bakwiye kwigana niba bashaka ko urwego rw’imikino mu bihugu byabo rutera imbere.

Asaba ko ibihugu bikize bifasha ibikennye kubaka ibikorwaremezo nk’ibyo kuko biri mu bituma amajyambere yabyo azamuka bityo, gahoro gahoro, bikigobotora ubukene.

Ku byerekeye uko u Rwanda rwabigenje, Emmanuel Macron avuga ko u Rwanda rwabikoze vuba ku rugero rugaragarira buri wese.

Imikino Olimpiki y’i Paris iratangizwa n’umuhango ukomeye witabirwa n’ibyamamare bikomeye birimo Céline Dion, Aya Nakamura, Lady Gaga n’abandi.

Perezida Paul Kagame ari muri bacye mu bakuru b’ibihugu by’Afurika batumiwe mu itangizwa ryawo.

Ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko mu mugezi witwa La Seine hari bubere akarasisi k’ubwato 85.

Abakinnyi 6,500 nibo bari bwitabire imikino itandukanye izakinirwa muri iri rushanwa mpuzamahanga riri muyakomeye kurusha andi abaho ku isi.

Christian

Recent Posts

Umuhanzi Jose Chameleone yajyanwe kuvurirwa muri Amerika ku bufasha bwa Perezida

Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…

2 weeks ago

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

2 weeks ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 weeks ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

2 weeks ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

2 weeks ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

2 weeks ago