Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) bivuga ko impfu zatewe n’inkangu muri Ethiopia zazamutse zigera kuri 257, ariko biteganijwe ko umubare w’abahitanwa na nyuma uzaba 500.
Kuri uyu wa Kane, tariki 25 Nyakanga 2024, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryashyize ahagaragara iyo mibare nyuma y’isenyuka ry’akarere ka Gofa k’imisozi gaherereye mu majyepfo ya Ethiopia, irya mbere ryatewe n’imvura nyinshi yaguye ku wa mbere, irya kabiri rikaba ryaribasiye abari baje gutabara abantu.
Umubare w’abapfuye bavuguruwe wiyongereyeho 28 ku mibare yatanzwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya ibiza muri Ethiopia ku wa kabiri (National Disaster Risk Management Commission).
Abantu babarirwa mu magana barwanije icyondo gitukura ahabereye ibiza mu gace ka Kencho Shacha, bashakisha abarokotse inkangu yahitanye abantu benshi.
OCHA yagize ati: “Abantu barenga 15.000 bafite ibibazo bakeneye kwimurwa.” Iyi mibare yarimo byibuze abana 1.320 kimwe n’abagore batwite 5.293 n’ababyeyi bashya.
Ikigo cya Leta cya Ethiopia gishinzwe gutangaza amakuru (EBC) cyatangaje ko benshi mu bishwe bashyinguwe nyuma yo kujya gufasha abatuye mu nzu yibasiwe n’inkangu.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…