Umuhanzi Adekunle Gold wo muri Nigeria yashimiye mugenzi we w’umuraperi Olamide watumye akabya inzozi zo kuba uwari we kuri ubu.
Adekunle Almoruf Kosoko uzwi nka Adekunle Gold wamaze kuba icyamamare mu muziki, yahishuye ko ubusanzwe yakuriye mu nzu itunganya umuziki ya Olamide ari umushushanyi. Gusa nyuma iyi label yaje kumusinyisha amasezerano nk’umuhanzi kugeza abaye igihangange.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa X (Twitter), Adekunle Gold uri kwitegura gushyira hanze umuzingo yashimiye uyu muraperi uri mu bafite izina rikomeye mu gihugu cya Nigeria.
Ati “Ndagushimira cyane, Olamide kuba warampaye amahirwe nk’iri muto yo gushushanya ikirango cya label ya YBNL, sibyo gusa kuko naje no kwisanga narageze no mu muryango.”
Ni album iriho indirimbo 16 zakozwe n’aba producers bakomeye batandukanye, Adekunle Gold avuga ko ari ishema kuba yarakabije inzozi zo gukorera muri label ya Olamide yitwa YBNL “Yahoo Boy No Laptop”.
Adekunle Gold kandi yashimiye umugore we Simi wagize uruhare rukomeye kuri album ye, amushimira uko yayigizemo uruhare mu mitunganyirize yayo yigomwa amajoro adasinzira kugira ngo izabe nziza.
Adekunle Gold w’imyaka 37 y’amavuko aheruka gutaramira i Kigali mu nyubako y’imyidagaduro ya Bk Arena mu mikino y’irushanwa rya BAL.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…