Uwayezu François Régis wari Vice Chairman wa APR FC yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Simba SC yo muri Tanzania.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikipe ya Simba ryatangaje ko yemeza gutandukana n’uwari umuyobozi mukuru w’ikipe Imani Kajula warumaze igihe bakorana, amasezerano akaba agomba kurangirana n’ukwezi kwa Kanama 2024.
Ni mugihe Uwayezu François Régis we azatangira imirimo mishya tariki 1 Kanama 2024.
Ikipe ya Simba SC ivuga ko yahisemo guha akazi Uwayezu François Régis kubera ubushobozi yamubonyemo.
Uwayezu François Régis ati “Ni umwe mu bagabo, bategura neza kandi babikora mu buryo bugezweho kuva mu myaka 12 ishize akaba abifitiye ubunararibonye.”
Uwayezu François Regis yabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA mu myaka 3, umwanya yeguyeho umwaka 2021 ku mpamvu ze bwite, mu mwaka 2023 yaje guhabwa akazi n’ikipe ya APR Fc, agirwa Vice chairman.
Bwana Uwayezu François Régis azahererekanya ububasha n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya Bwana Imani Kajula tariki 31 Nyakanga 2024.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…