Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ibiciro bishya bigendanye no kwinjira mu birori bya ‘Rayon Sports Day’ biteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha.
Nyuma y’uko ibirori bya ‘Rayon Sports Day’ byari biteganyijwe kubera muri Sitade Amahoro byimuriwe muri Kigali Pele Stadium, ubu buyobozi bwatangaje ibiciro bishya bitandukanye n’ibyari byatangajwe mbere.
Ni ibirori byimuriwe muri iyi sitade ku buryo butamenyekanye nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Ngabo Robben.
Ubuyobozi bwatangaje ko itike yo kwicara ahasanzwe izaba igura amafaranga ibihumbi 5Frw, naho mugice gitwikiriye itike iahyirwa ku bihumbi 10Frw, naho VIP, ishyirwa ku 20.000 Frw mugihe VVIP yashyizwe ku bihumbi 55Frw (zamaze gushira ku isoko).
Rayon Sports Day iteganyijwe kuba kuwa 3 Kanama 2024, ikazabera kuri sitade ya Kigali Pele, aho ikipe ya Rayon Sports izakina kuri uwo umunsi umukino n’ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania.
N’Ibirori kandi byo gusabana n’abafana babereka abakinnyi bashya baguzwe bakwiriye kuzafatanya mu mwaka utaha w’imikino.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…