Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ibiciro bishya bigendanye no kwinjira mu birori bya ‘Rayon Sports Day’ biteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha.
Nyuma y’uko ibirori bya ‘Rayon Sports Day’ byari biteganyijwe kubera muri Sitade Amahoro byimuriwe muri Kigali Pele Stadium, ubu buyobozi bwatangaje ibiciro bishya bitandukanye n’ibyari byatangajwe mbere.
Ni ibirori byimuriwe muri iyi sitade ku buryo butamenyekanye nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Ngabo Robben.
Ubuyobozi bwatangaje ko itike yo kwicara ahasanzwe izaba igura amafaranga ibihumbi 5Frw, naho mugice gitwikiriye itike iahyirwa ku bihumbi 10Frw, naho VIP, ishyirwa ku 20.000 Frw mugihe VVIP yashyizwe ku bihumbi 55Frw (zamaze gushira ku isoko).
Rayon Sports Day iteganyijwe kuba kuwa 3 Kanama 2024, ikazabera kuri sitade ya Kigali Pele, aho ikipe ya Rayon Sports izakina kuri uwo umunsi umukino n’ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania.
N’Ibirori kandi byo gusabana n’abafana babereka abakinnyi bashya baguzwe bakwiriye kuzafatanya mu mwaka utaha w’imikino.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…