Abantu nibura icyenda bapfiriye mu mubyigano mu gitaramo cy’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana, leta itegeka ko ibikorwa byose bitari ibya siporo bihagarara kuri ‘stade des Martyrs’ na ‘stade Tata Raphaël’.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko abapfiriye muri icyo gitaramo cyo ku wa gatandatu cy’umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo za ‘gospel’ Mike Kalambay, bishwe no “kubura umwuka bitewe n’abantu benshi barenze.
Icyo gitaramo cyanakomerekeyemo abandi bantu 19.
Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano, Jacquemain Shabani, yavuze ko mu nama yabaye ku cyumweru, hafashwe icyemezo cyo guhagarika “by’agateganyo” ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri ibyo bibuga byombi “kugeza hatanzwe irindi tangazo”.
Minisitiri Shabani yanavuze ko biyemeje gukora ku buryo imitegurire y’ibikorwa nk’ibyo “yongererwa imbaraga, kandi ako ni akazi ka leta”.
Minisitiri w’ubutabera wa DR Congo, Constant Mutamba, yategetse ko hakorwa iperereza, no guhata ibibazo abapolisi bari boherejwe gucunga umutekano kuri ‘stade des Martyrs’, no guhata ibibazo abo mu kigo ‘Maajabu Gospel’ cyateguye icyo gitaramo.
Abateguye icyo gitaramo na bo bavuze ko hari hari abantu bagera hafi ku 30,000, ari bacye ugereranyije n’abo icyo kibuga gifite ubushobozi bwo kwakira iyo cyuzuye.
Stade des Martyrs’ ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 80,000 bicaye neza.
‘Stade Tata Raphaël’ yo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 bicaye neza.
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…