INKURU ZIDASANZWE

Abagera 9 bapfiriye mu gitaramo cy’umuhanzi w’injyana ya Gospel Mike Kalambay

Abantu nibura icyenda bapfiriye mu mubyigano mu gitaramo cy’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana, leta itegeka ko ibikorwa byose bitari ibya siporo bihagarara kuri ‘stade des Martyrs’ na ‘stade Tata Raphaël’.

Advertisements

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko abapfiriye muri icyo gitaramo cyo ku wa gatandatu cy’umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo za ‘gospel’ Mike Kalambay, bishwe no “kubura umwuka bitewe n’abantu benshi barenze.

Icyo gitaramo cyanakomerekeyemo abandi bantu 19.

Umuvundo waguyemo abantu bagera ku icyenda

Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano, Jacquemain Shabani, yavuze ko mu nama yabaye ku cyumweru, hafashwe icyemezo cyo guhagarika “by’agateganyo” ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri ibyo bibuga byombi “kugeza hatanzwe irindi tangazo”.

Hakozwe inama yahuje Umuhanzi Mike Kalambay wari wakoze igitaramo

Minisitiri Shabani yanavuze ko biyemeje gukora ku buryo imitegurire y’ibikorwa nk’ibyo “yongererwa imbaraga, kandi ako ni akazi ka leta”.

Minisitiri w’ubutabera wa DR Congo, Constant Mutamba, yategetse ko hakorwa iperereza, no guhata ibibazo abapolisi bari boherejwe gucunga umutekano kuri ‘stade des Martyrs’, no guhata ibibazo abo mu kigo ‘Maajabu Gospel’ cyateguye icyo gitaramo.

Abateguye icyo gitaramo na bo bavuze ko hari hari abantu bagera hafi ku 30,000, ari bacye ugereranyije n’abo icyo kibuga gifite ubushobozi bwo kwakira iyo cyuzuye.

Stade des Martyrs’ ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 80,000 bicaye neza.

‘Stade Tata Raphaël’ yo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 bicaye neza.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago