Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yamaze gutangaza ko umukino wo guhatanira igikombe cya Super Cup uzahuza APR Fc na Police Fc uzaba tariki 10 Kanama 2024.
Ni umukino kandi washyizwe kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho uteganyijwe gutangira ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa (15H00′).
Super Cup ni igikombe kiruta ibindi gikinwa gihatanirwa mbere y’uko shampiyona y’umwaka w’imikino utangira, ikaba ihuza ikipe iba yaregukanye igikombe cya shampiyona n’ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro.
Aya makipe kandi ari kwitegura amarushanwa akomeye, aho APR Fc izahagarira u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions League naho Police Fc izahagarira u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.
APR Fc na Police Fc zigiye guhatanira igikombe cya Super Cup 2024, mu gihe mu mukino uherutse guhuza aya makipe yombi Police Fc yatunguwe no gutsindwa igitego 1-0 na APR Fc igitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert mu mukino wo gutaha ku mugaragaro sitade Amahoro yavuguruwe.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…