Donald Trump yateguje intambara y’Isi ya gatatu mu gihe Kamala Harris bahaganye mu kuyobora Amerika yamutsinda

Donald Trump uhanganye na Kamala Harris mu mu rugendo rwo kuyobora Amerika yongeye kwibutsa abanyamerika n’abatuye isi, ko naramuka amutsinze hazavuka intambara ya gatatu y’Isi.

Advertisements

Ni mu gihe we avuga ko aramutse atowe, intambara hirya no hino ku isi zagabanuka, by’umwihariko izo mu burasirazuba bw’Isi.

Ibi Trump yabigarutseho mu mpera z’iki Cyumweru gishize ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu ishyaka rye ku mwanya w’umukuru w’Igihugu. Yavuze ko nk’ibisanzwe iyo umuyobozi ukomoka mu ishyaka ry’Abademokarate agiye ku butegetsi ashoza intambara.

Donald Trump yateguje intambara ya gatatu y’Isi naramuka atabaye Perezida wa Amerika

Yagize ati: “Nituramuka tudatsinze, muzabona intambara nyinshi mu Burasirazuba bwo hagati, ndetse n’intambara ya Gatatu y’Isi irashoboka. Mwegereye intambara ya Gatatu y’Isi kurenza ikindi gihe cyose cyabayeho kuva intambara ya kabiri yarangira. Turayikozaho imitwe y’intoki kubera iki gihugu.”

Trump wabayeho Perezida wa Amerika manda imwe, yavuze ko iyo aza kuba Perezida intambara y’u Burusiya na Ukraine iba itarabayeho. 

Yanongeyeho ko natorwa azahagarika iya Israel na Palestina.

Kamala Harris ahatanye na Donald Trump mu rugendo rwo kuyobora Amerika

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago