Donald Trump uhanganye na Kamala Harris mu mu rugendo rwo kuyobora Amerika yongeye kwibutsa abanyamerika n’abatuye isi, ko naramuka amutsinze hazavuka intambara ya gatatu y’Isi.
Ni mu gihe we avuga ko aramutse atowe, intambara hirya no hino ku isi zagabanuka, by’umwihariko izo mu burasirazuba bw’Isi.
Ibi Trump yabigarutseho mu mpera z’iki Cyumweru gishize ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu ishyaka rye ku mwanya w’umukuru w’Igihugu. Yavuze ko nk’ibisanzwe iyo umuyobozi ukomoka mu ishyaka ry’Abademokarate agiye ku butegetsi ashoza intambara.
Yagize ati: “Nituramuka tudatsinze, muzabona intambara nyinshi mu Burasirazuba bwo hagati, ndetse n’intambara ya Gatatu y’Isi irashoboka. Mwegereye intambara ya Gatatu y’Isi kurenza ikindi gihe cyose cyabayeho kuva intambara ya kabiri yarangira. Turayikozaho imitwe y’intoki kubera iki gihugu.”
Trump wabayeho Perezida wa Amerika manda imwe, yavuze ko iyo aza kuba Perezida intambara y’u Burusiya na Ukraine iba itarabayeho.
Yanongeyeho ko natorwa azahagarika iya Israel na Palestina.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…