Ku cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024 ni bwo Kaizer Chiefs yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo ko yakiriye Ntwali Fiacre nk’umukinnyi wayo mushya yasinyishije.
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda‘Amavubi’ Ntwari Fiacre w’imyaka 24, ni umwe mu bakinnyi bashya baherutse gushyirwa ahagaragara n’ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo.
Uyu Fiacre watangiye umwuga wo gukina arererwa mu Academy y’ikipe ya APR FC, akajya muri Marines Fc, AS kigali na Ts Galaxy yari yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Kaizer Chiefs rw’abagomba gukina na Yanga SC yo muri Tanzania.
Ntwari mu mukino we wa mbere muri Kaizer Chiefs yakinnye na Yanga SC yo muri Tanzania mu irushanwa ryo gufungurwa ku mugaragaro Toyota Cup muri Afurika y’Epfo batsinzwe 4-0.
Umunyezamu Fiacre yari yatangajwe mu bakinnyi bagombaga kwifashishwa kuri uyu mukino, ariko abanza ku ntebe y’abasimbura.
Ntwari Fiacre yari umwe mu bakinnyi bafashije cyane TS Galaxy mu mwaka ushize w’imikino, mu mikino 29 yakinnye mu mwaka ushize wa 2023/2024 yabashije kumara 12 atinjijwe igitego.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…