IMIKINO

Kaizer Chiefs iherutse gutangaza, umuzamu Ntwari Fiacre yatangiye itsindwa imvura y’ibitego

Ku cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024 ni bwo Kaizer Chiefs yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo ko yakiriye Ntwali Fiacre nk’umukinnyi wayo mushya yasinyishije.

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda‘Amavubi’ Ntwari Fiacre w’imyaka 24, ni umwe mu bakinnyi bashya baherutse gushyirwa ahagaragara n’ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo.

Uyu Fiacre watangiye umwuga wo gukina arererwa mu Academy y’ikipe ya APR FC, akajya muri Marines Fc, AS kigali na Ts Galaxy yari yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Kaizer Chiefs rw’abagomba gukina na Yanga SC yo muri Tanzania.

Ntwari mu mukino we wa mbere muri Kaizer Chiefs yakinnye na Yanga SC yo muri Tanzania mu irushanwa ryo gufungurwa ku mugaragaro Toyota Cup muri Afurika y’Epfo batsinzwe 4-0.

Umunyezamu Fiacre yari yatangajwe mu bakinnyi bagombaga kwifashishwa kuri uyu mukino, ariko abanza ku ntebe y’abasimbura.

Ntwari Fiacre yari umwe mu bakinnyi bafashije cyane TS Galaxy mu mwaka ushize w’imikino, mu mikino 29 yakinnye mu mwaka ushize wa 2023/2024 yabashije kumara 12 atinjijwe igitego.

Umuzamu Ntwari Fiacre yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

16 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

17 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago