RWANDA

Umunyarwanda yagizwe umuyobozi mukuru mu kigo cy’ishoramari cya NCBA Group

Lina Higiro wari Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda Plc, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi mu kigo cy’ishoramari cya NCBA Group, ari nacyo gifite iyi banki.

Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mugore ufite uburambe mu by’amabanki n’imari yamaze kwemezwa kuri uyu mwanya. Azatangira inshingano muri Kanama 2024.

NCBA Group Lina agiye gukorera muri Kenya ni ikigo cy’ishoramari gifite NCBA Bank, banki ikorera mu Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania.

Guhabwa inshingano kwa Lina Higiro biri mu murongo wa NCBA Group wo guhuza imikorere mu mabanki yayo yose, haba ku bakozi ndetse n’abakiliya b’iki kigo. Bivuze ko umukozi ashobora kuva ku ishami rimwe akajya gukorera ku rindi cyangwa ku cyicaro gikuru, ariko ibi byose bijyanye n’ubushobozi n’ubumenyi afite.

Kuva mu 2018 NCBA Bank Rwanda iyobowe na Lina Higiro yagiye itera imbere mu buryo bwihuse haba ku mari rusange no mu nguzanyo yahaye abakiliya bayigana.

Higiro yatangiye kuyobora NCBA iri mu bihe bitoroshye. Yayisanze mu bihombo bya miliyari 2,5 Frw ariko nyuma y’imyaka itatu byari bimaze kurangira batangira urugendo rushya rw’inyungu.

Imibare igaragaza ko kuva mu 2019 umutungo wa NCBA Bank Rwanda wiyongereye uva kuri kuri miliyari 35 Frw ugera kuri miliyari 205 Frw mu 2023.

Inguzanyo zahawe abakiliya mu 2019 zari miliyari 19 Frw na ho mu 2023 zarazamutse cyane zigera kuri miliyari 103 Frw. Ni mu gihe ubwizigame bw’abakiliya bwo bwavuye kuri miliyari 21 Frw mu 2019 bugera kuri miliyari 140 Frw mu 2023.

Muri Werurwe 2023 ubwo hagaragazwaga umusaruro w’Iki Kigo gihuriza hamwe amabanki mu bihugu bitandukanye, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri NCBA Group,David Abwoga yatangaje ko banki bafite itera imbere mu buryo bwihuse ari iyo mu Rwanda.

Yagize ati “Ikigo dufite gitera imbere mu buryo bwihuse ni icyo mu Rwanda, gifite umutungo rusange wiyongereyeho 56%.”

Lina Higiro yagize uruhare rukomeye muri iri terambere biturutse ku miyoborere ye yibanze mu gushyigikira iterambere rya NCBA Bank Rwanda Plc binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bw’imikorere bufasha abakozi bayo bose gutanga umusaruro.

Imiyoborere ya Higiro yaharaniye kugira abakozi bishimiye, aho nk’umubyeyi wabyaye ahabwa ikiruhuko kandi yanagaruka mu kazi akoroherezwa uburyo bwo gukora.

Ni yo banki ya mbere yagize irerero ry’abana bato n’icyumba cy’umubyeyi kimufasha konsa umwana we atuje, nyuma agakomeza akazi.

Abagabo babyaye na bo bahawe amahirwe adasanzwe yo kuruhuka iminsi 14 aho kuba irindwi iteganywa n’amategeko. Benshi mu bahakora bahamya ko bituma bita ku muryango neza kandi bikongera umusaruro mu kazi.

Yatangije gahunda ya ‘Man Enough’ ihamagarira abagabo bakora muri iyi banki kwimakaza ihame ry’uburinganire bw’ibitsina byombi, NCBA Bank Rwanda Plc iba iya mbere ibyinjiyemo.

Higiro uzi neza agaciro k’ubuzima bwiza bw’umukozi, bikajyanishwa no gutanga umusaruro kwe, yanatangije gahunda yo gufasha abakozi ba NCBA Bank Rwanda Plc mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe, serivisi itangirwa ubuntu kandi bakanahuzwa n’abajyanama mu by’imitekerereze igihe bikenewe.

Muri Werurwe 2023, NCBA Bank yahawe igihembo cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bakozi.

Muri Nyakanga 2023 kandi Higiro yagaragaje ko abagore aho bakora hose bakwiye gushyirirwaho gahunda zibafasha mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe kubera ibibazo bahura na byo birimo ihohiterwa rishingiye ku gitsina, kwirukanwa mu kazi kubera gutwita n’ibindi.

Lina Higiro yashinze Umuryango Women In Finance Rwanda, ndetse ubu ni Umuyoobozi Mukuru wawo.

Amasezerano ya mbere ya WIFR yayasinye mu 2023 n’Ikigo cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi muri uru rwego kizwi nka ‘Chartered Institute for Securities & Investment- CISI’, yatumye abarenga 50 bahita bahabwa buruse.

Women in Finance Rwanda yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cya Uganda cy’Amabanki na serivisi z’Imari, UIBFS akubiyemo ibyo guhugura abagore bakora muri serivisi z’imari mu Rwanda, muri Kamena 2024.

Icyo gihe Higiro yavuze ko aya masezerano azagirira akamaro abagore barenga ibihumbi 13 bari mu rwego rw’imari bakabona ubumenyi bw’ibanze.

Mu 2021 yari mu bagore batatu ba mbere bahataniye ibihembo bihabwa abagore bagaragaza impinduka n’ubuhanga mu miyoborere ya banki na serivisi z’imari bizwi nka ‘Angaza Award’.

Lina Higiro afite ubunararibonye mu bijyanye n’imikorere y’amabanki. Mbere y’izi nshingano, yakoze nk’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri AB Bank Rwanda, umwanya yagezemo avuye muri I&M Bank aho yakoraga nk’Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Imenyekanishabikorwa.

Kuva mu 2007 kugera mu 2011 yakoraga muri Guaranty Trust, icyo gihe yari icyitwa Fina Bank nk’Umuyobozi Ushinzwe Serivisi za Banki zireba ibigo bito n’ibiciriritse.

Higiro afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’Imiyoborere y’Ubucuruzi, yakuye muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri North-West University yo muri Afurika y’Epfo.

Yize kandi muri Kaminuza ya Ryerson muri Canada aho yakuye impamyabushobozi mu bucuruzi n’itumanaho.

Christian

Recent Posts

APR FC yananiwe gukandagiza ikirenge mu matsinda ya CAF Champions League, isubirwa na Pyramids Fc

Ikipe ya APR Fc yananiwe kwikura imbere ya Pyramids Fc mu mukino wabereye mu Misiri…

7 hours ago

Rayon Sports yari yatezwe iminsi yababaje Gasogi united-AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yari yatezwe iminsi yabonye amanota atatu mbumbe ya mbere muri shampiyona…

8 hours ago

Umuhanzikazi Marina yatangaje ko ababajwe n’abakomeje kumubika ari muzima

Umuhanzikazi Marina Deborah wamamaye nka Marina mu muziki Nyarwanda yavuze ko ababajwe cyane n’abantu batangaje…

10 hours ago

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

1 day ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

1 day ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

1 day ago